Print

Thiago Alcantara yahishuye abakinnyi batumye afata umwanzuro wo kwerekeza muri Liverpool

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2020 Yasuwe: 1905

Thiago Alcantara yavuze ko bariya bagabo 2 batumye afata umwanzuro utajegajega wo kwerekeza muri Liverpool kubera ibyiza byayo bamweretse.

Alcantara yakinannye na Alonso muri Bayern Munich mbere y’uko asezera ku mupira w’amagurumu gihe Coutinho we bakinannye umwaka ushize.

Abajijwe niba hari uwo yabajije ku byerekeye Liverpool,Thiago Alcantara yemeje ko bariya bakinnyi 2 bamuhaye icyerekezo cy’iyi kipe agahita yiyemeza kuyerekezamo.

Yagize ati “Liverpool iracyari uko yahoze mu myaka myinshi ishize.Ni beza n’imikinire yabo ikomeza kuzamuka buri mwaka ndetse ikirenze kuri ibyo bameze nk’umuryango,umujyi wo umeze gute?.

Abantu nka Philippe Coutinho na Xabi Alonso bamfashije gufata umwanzuro wa nyuma.Ni byiza cyane.”

Abajijwe impamvu Liverpool ariyo kipe yahisemo gukinira,yagize ati “N’ukubera ko uko imyaka ishira indi igataha,uba ukeneye gutsinda uko ushoboye kose kandi iyo utsinze uba ukeneye gutsinda cyane.

Ndatekereza ko Liverpool ariyo isobanura uko meze.Ndashaka kugera ku nzozi zanjye zose zo gutwara ibikombe byinshi uko bishoboka kose.”

Thiago Alcantara waherukaga guhesha Bayern Munich ibikombe byose bikinirwa mu Budage ukongeraho na UEFA Champions League y’uyu mwaka,yerekeje muri Liverpool aguzwe akayabo ka miliyoni 25 z’amapawundi.

Kuwa kane nibwo byamenyekanye ko Liverpool yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ariko uyu munsi nibwo byatangajwe ku mugaragaro ko abaye umukinnyi w’iyi kipe bidasubirwaho.

Thiago Alcantara yabwiye urubuga rwa Liverpool ati “Ndatekereza ko ari ibyiyumviro byiza.Nari maze igihe kinini ntegereje uyu mwanya.Ndishimye cyane kuba ndi hano.Iyo imyaka iri kwicuma urwana no gutsinda cyane uko bishoboka kandi iyo uri gutsinda uba ushaka gutsinda biruseho.Ndatekereza ko iyi kipe isobanura uko meze.Ndashaka kugera ku ntego nihaye yo gutwara ibikombe byinshi uko bishoboka kose.”

Uyu mukinnyi yasinye nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima no kumvikana na Liverpool uko izajya imuhemba.

Thiago yasinye amasezerano y’imyaka 4 ndetse yahawe nimero 6 muri iyi kipe ya Klopp ifite abakinnyi benshi hagati.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 azishyurwa izindi miliyoni 20 niyitwara neza muri iki gihe agiye gukinira Liverpool.


Philippe Coutinho yagiriye inama Thiago yo kuva muri Bayern Munich akerekeza muri Liverpool