Print

Martin Promoter yakomoje ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho mu rukundo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 September 2020 Yasuwe: 1190

Muri iyi ndirimbo ‘Luv’ yagiye ahagaragara kuwa gatandatu, isohokera rimwe amajwi n’amashusho, umuhanzi avugamo ko umukunzi we yanyuzwe n’ibyo akorera akiyemeza kumukunda urudasaza.

Martin Promoter aganira na UMURYANGO yavuze ko iyi ndirimbo ‘LUV’ ifite umwihariko kuko ari indirimbo y’urukundo akoze mu gihe atari amenyereweho kuririmba urukundo, undi mwihariko ifite ngo nuko ikoze mu njyana ya ‘soft trap’ iyi nayo ikaba idakunze gukorwamo indirimbo z’urukundo n’abahanzi nyarwanda.

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA MARTIN PROMOTER

Yagize ati “Nashyize aharagara indirimbo y’urukundo, ishingiye ku nkuru mpamo, n’uburyo abantu bakundana umuntu akaba yanyurwa n’urukundo umukunzi we amuha bitewe n’ibyo amukorera ”.

Yakomeje agira ati “Inkuru irimo ni uko umukunzi wanjye yankunze akanezezwa n’ibyo mukorera bitandukanye, akerura akavuga ko ibyo mukorera bimunyura ari yo mpamvu ankunda adashobora kundeka”.

Martin Promoter yinjiye mu muziki ahuza abahanzi batandukanye mu 2017. Avuga ko muri iyi ndirimbo ‘Luv’ ubutumwa yageneye urubyiruko ari ‘Ugukundana bataryaryana no kwirinda kujarajara’.

Iyi ndirimbo igiye ahagaragara mu gihe hamaze iminsi hasohoka indirimbo abazumva bakavuga ko zirimo ibishegu (amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina).

Uyu muhanzi yasabye abumva iyi ndirimbo kuyumva neza uko ivuga bakirinda kuyishakira ibindi bisobanuro no kwima amatwi abazavuga iyi ndirimbo nabi bayihimbira ibyo umuhanzi atavuze.

Martin Promoter yamenyekanye mu itangazamakuru mu inkuru z’imyidagaduro. Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo ‘Abarezi’, ‘Kimbaze’, ‘Takaramo’ na ‘Tambaza’.

Uyu muhanzi uzwiho kuba ari mu bantu ba mbere bafite tatuwaje nyinshi mu Rwanda yemeza ko amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yafatiwe ahantu hatakorohera umuhanzi wese kuhagera ataziranye n’abantu benshi bazi ibigezweho.Ikindi twamubajije niba umukobwa ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ariwe mukunzi we,yaduhakaniye atubwira ko atari we ndetse impamvu atakoresheje umukunzi we ari uko adakunda kuba yagaragara mu itangazamakuru.

Martin Promoter asaba abafana be gukomeza kumushyigikira kuko abafitiye indirimbo nshya nyinshi azabagezaho mu minsi iri mbere.Iyi ndirimbo nubwo yayise ’LUV’ iririmbye mu rurimi rw’Ikinyarwanda nubwo umuntu wese uyumvise kugira ngo ahite abimenya bitamworohera.