Print

Facebook igiye gufungura ishami ryayo muri Nigeria

Yanditwe na: Martin Munezero 20 September 2020 Yasuwe: 295

Facebook kandi yatangaje ko iryo shami ryo muri Nigeria ari irya mbere muri Afurika rizashyirwamo inzobere mu by’ikoranabuhanga.

ishami rya Facebook muri Nigeria rizaha akazi abakozi bashinzwe gushaka amasoko, ubufatanye, gukora igenamigambi n’itumanaho.

Facebook yatangaje ko yizeye ko iryo shami rishya rizafasha guhanga ikoranabuhanga rishya rikozwe n’abanyafurika ngo rikemure ibibazo biboneka kuri uwo mugabane no hirya no hino ku isi.

Mu mwaka wa 2016 ubwo yagiriraga uruzinduko rwa mbere muri Afurika, Mark Zuckerberg washinze Facebook yasuye Lagos. Guhera ubwo muri uwo mujyi Facebook yagiye igira uruhare mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Facebook yatangaje ko izafasha ibigo by’itumanaho muri Afurika kubaka umuyoboro wa internet w’ibirometero 37 000 uzafasha mu gukwirakwiza internet yihuta mu bihugu 16 bya Afurika bitarenze 2024.