Print

FBI iri guhiga bukware Abashinwa 5 bagize itsinda rizwi nka APT 41

Yanditwe na: Martin Munezero 20 September 2020 Yasuwe: 3125

Abo Bashinwa uko ari batanu bashinjwa gucengera mu ikoranabuhanga rihambaye ry’ibigo bitandukanye, amazina yabo akaba ari akurikira: Zhan Haoran, Tan Dailin, Qian Chuan, FU Kiang na Jiang Lizhi.

FBI ivuga ko tariki ya 15 Nzeri, Ubushinjacyaha bwa Columbia bwatangaje ko Haoran na Dailin binjiye muri mudasobwa zirinzwe, biba indangamuntu ndetse n’amafaranga.

Abandi batatu nabo Ubushinjacyaha bw’Akarere ka Columbia, tariki ya 11 bwatangiye kubarega ibyaha bisa n’iby’aba babiri, ibyo babikoze ubwo bakoreraga ikigo cy’ikoranabuhanga cya Chengdu 404.

FBI ivuga ko aba Bashinwa bazengereje Isi yose, kuko bagaba ibitero by’ikoranabuhanga ku bigo bikomeye birimo iby’itumanaho, imbuga nkoranyambaga, za guverinoma, ibigo bya gisirikare n’inganda.

Ibihugu bagabyemo ibitero birimo Amerika, Canada, Australia, Swede, Brazil, u Budage, u Buhinde, u Buyapani, Chile, Indonesia, Singapore, Malaysia, Koreya y’Epfo n’ibindi byinshi.