Print

Perezida Magufuli yifuza ko Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yayobora inama y’Abakuru b’Ibihugu y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Yanditwe na: Martin Munezero 20 September 2020 Yasuwe: 5299

Ni bumwe mu butumwa Perezida Magufuli yageneye uyu Mukuru w’Igihugu cy’u Burundi ubwo yari yamusuye kuri uyu wa 19 Nzeri 2020, ku nshuro ya mbere kuva yatorwa.

Perezida Magufuli yagaragaje ko afitiye icyizere Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye u Burundi kuva mu mpera za Kamena 2020, ku buryo abona ko hari impinduka muri uyu muryango ugaragara nk’ugenda usenyuka gake gake bitewe n’amakimbirane y’ibihugu biwugize.

Ni mu gihe kandi kuva mu 2015, nta Perezida w’u Burundi uritabira ibikorwa by’uyu muryango bitewe n’ibibazo by’umutekano muke byabaye muri iki gihugu.

Ibibazo by’umutekano muke kandi, byatumye Umuryango w’Ibihugu biri mu Majyepfo y’Afurika, SADC, wangira leta y’u Burundi kuwubera umunyamuryango, inshuro ebyiri yabisabye.

Gusa Tanzania yiyemeje gukora ibishoboka u Burundi bukawinjiramo. Ibyo Perezida Magufuli yongeye kubishimangira kuri uyu wa 19 Nzeri, agaragaza ko bikiri mu byifuzo bye.

Uruzinduko Perezida Ndayishimiye yari afitiye muri Tanzania rwari urw’umunsi umwe. Yakiriwe mu mujyi wa Kigoma, we na Magufuli baganira n’abaturage ndetse n’ibijyanye n’umubano w’ibihugu byombi.