Print

Umugore ukekwaho koherereza Trump ibaruwa irimo uburozi yafashwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2020 Yasuwe: 1176

Bavuga ko uwo mugore - utatangajwe umwirondoro - yari afite imbunda ubwo yafatwaga.

Biteganyijwe ko abashinjacyaha b’i Washington DC bamurega ibirego bitandukanye.

Mu cyumweru gishize abashinzwe umutekano bafashe ibaruwa yohererejwe Donald Trump irimo uburozi bwo mu bwoko bwa ricin, bakomeza iperereza kuko bakekaga ko yavuye muri Canada.

Televiziyo ya CNN isubiramo ibyavuzwe n’umwe mu bamenyereye iperereza avuga ko iyo baruwa yaturutse ahitwa St. Hubert muri Quebec irimo uburozi karemano buba mu ntete z’ikimera cya ’castor’ cyo mu bwoko bw’ikibonobono.

Ubusanzwe ibyohererejwe ibiro bya perezida wa Amerika bibanza kugenzurwa no gutoranywa mbere y’uko bigera muri White House.

Mu ijoro ryo ku cyumweru umuvugizi mu biro bya FBI i Washington yemeje ifatwa ry’uwo mugore, kandi ko iperereza rikomeje.

Hari gukorwa iperereza ku bundi butumwa busa n’ubu bwoherejwe ahantu hatandukanye muri leta ya Texas, bivugwa ko bwavuye ku muntu umwe muri Canada.

Ricin ni uburozi bukaze buvanwa muri kiriya kimera bwagiye bukoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.

Bushobora gukoreshwa nk’ifu itumuka, nk’intete zifatanyije, cyangwa nka aside.

Uwo bugezemo bumutera isesemi, kuruka, no kuvira imbere mu gifu no mu mara bigatera umwijima n’impyiko guhagarara, umuntu agapfa.

Ubu burozi bucye cyane ku kigero cya 500 micrograms - ikigero kingana n’umutwe w’intete - bushobora kwica umuntu mukuru, ndetse nta muti uriho uzwi w’ubu burozi.

Ricin ishobora gutunganywa no kuboneka mu buryo bworoshye, gusa abahanga bavuga ko ishobora gukoreshwa cyane ku bantu bacyeya kurusha uko yaba intwaro yo kurimbura imbaga.

BBC