Print

Nyuma y’amezi atari make,Siporo rusange yongeye gusubukurwa mu mujyi wa Kigali yitabirwa n’abarimo Minisitiri wa Siporo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 September 2020 Yasuwe: 995

Kuva tariki ya 1 Werurwe uyu mwaka ubwo haherukaga kuba iyi siporo rusange ihuza Abanyarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu, kugeza kuri iki Cyumweru, hari hashize amezi atandatu n’iminsi 20 idategurwa, ni nyuma y’uko ku wa 14 Werurwe aribwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

Nyuma y’iminsi 204 siporo rusange ya Car Free Day ihagaritswe nk’imwe mu ngamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus, kuri iki Cyumweru yongeye gusubukurwa mu Mujyi wa Kigali yitabirwa n’abarimo Minisitiri wa Siporo,

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ahabereye iyi siporo rusange, abantu b’ingeri zitandukanye kuva ku bana kugeza ku bakuze, bose babyutse kare bajya kwiruka mu muhanda, bamwe banyonga amagare na mbere y’uko saa moya (07:00) zigera ngo imodoka na moto bibuzwe kongera kugenda.

Ni siporo rusange yarimo umwihariko ugereranyije n’uko byakorwaga mbere y’icyorezo cya Coronavirus. Abayitabiriye bari bitwaje udupfukamunwa nubwo batadukoranaga kuko bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku muntu uri muri siporo.

Ku marembo ya Stade Amahoro, hari umurongo muremure w’abinjira bajya gukoreramo imbere, ariko bakabanza kwandikwa no gukaraba intoki.

Ntibyari byemewe gukorera hamwe mu kivunge kuko buri wese yagombaga kuzirikana intera ya metero ebyiri hagati ye na mugenzi we ndetse buri wese akibuka gukoresha umuti usukura intoki (hand sanitizer).

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ni umwe mu batari bake bitabiriye iyi siporo, aho yavuye kuri Stade Amahoro ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali; Pudence Rubingisa, bakora urugendo rugera ku masangano y’imihanda ya Kimihurura ahakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) mbere yo kugaruka kuri Stade Amahoro.

Minisitiri Munyangaju yavuze ko bongeye gufungura Car Free Day kugira ngo Abanyarwanda bitabire siporo, bibafashe kwirinda indwara zishobora guterwa no kutayikora.

Ati “Car Free Day yari imaze igihe kinini yarahagaze nk’uko n’izindi siporo zisanzwe zari zarahagaze nubwo hari izusubukurwa buhoro buhoro cyane siporo y’umuntu ku giti cye. Uyu munsi rero Car Free Day yafunguwe kubera ko icya mbere; nubwo hari icyorezo ariko tugomba kwirinda tunakora siporo.”

“Ikindi ni uko Abanyarwanda benshi bagaragaje ko bakeneye siporo. Ntabwo ari byiza ko abantu bamara igihe kinini badakora siporo kuko bagomba kwirinda za ndwara ziterwa no kuba umuntu adakora siporo.”

Minisitiri wa Siporo yavuze ko kandi Car Free Day yafunguwe nyuma yo gusanga hari umubare munini w’abasaga 500 bakorera muri Stade Amahoro kandi na none abantu bagomba gukorera ahantu hisanzuye kugira ngo birinde kwanduzanya.

Ati “Hano kuri Stade niho hantu hafunguye muri Kigali hakorerwa siporo, byagaragaye ko haza abantu benshi ugasanga nko ku Cyumweru harimo abantu basaga 500 utabariyemo abana. Byabaye ngombwa ko Leta ifungura Car Free Day kugira ngo abantu bakoreshe imihanda, habe ubwisanzure abantu babe batakwanduzanya.”

Car Free Day ni yo siporo ihuza abantu benshi ibimburiye izindi gufungura mu gihe Minisiteri ya Siporo iherutse gutangaza ko ibindi bikorwa by’imikino itandukanya ihuza abantu benshi bizafungurwa mu ntangiriro z’Ukwakira, hakurikizwa ingamba zo kwirinda Covid-19 nk’uko Minisitiri Munyangaju yakomeje abigarukaho.

Ati “Kuba Car Free Day yongeye gufungurwa n’Abanyarwanda ubwacu, ubuzima burakomeza ariko twibuke ko icyorezo kirahari, tugomba kukirinda nubwo tuba turi muri siporo. N’imikino igiye gusubukurwa, ngira ngo mwarabyumvise, ariko izasubukurwa mu rwego rwo kwirinda. Ntabwo izasubukurwa nk’uko mbere byari bimeze, izasubukurwa mu bundi buryo harimo kwirinda.”

Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.