Print

Nyandwi Saddam yateye ivi asaba umukunzi we ko bazarushinga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2020 Yasuwe: 3342

Nkuko amakuru n’amafoto dukesha ikinyamakuru Halftime.rw abyemeza,iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali.

Nyandwi Saddam w’imyaka 26 yabwiye HALFTIME ko yafashe umwanzuro wo gusaba Cyuzuzo kuzamubera umufasha bitewe n’uko igihe cyari kigeze ngo ibyari mu magambo y’urukundo bijye mu bikorwa.

Nyandwi Saddam yavuze ko iki gikorwa yakoze yagitekerejeho cyane kuko ngo uyu mukobwa bamaranye imyaka ine uhereye mu 2016 batangira umushinga wo gukundana.

Ati“Ni umukobwa nakunze bya nyabyo, imyaka ine yari ishize. Birumvikana ko mu myaka ine burya umuntu aba yabonye byinshi kuri mugenzi we byaba ibibi n’ibyiza, kuri njye rero nasanze Cyuzuzo afite ibyiza byinshi. Ubu nafashe umwanzuro wo gutangira gahunda yo kuva mu cyiciro kimwe nkajya mu kindi.”

Nyandwi Saddam yafashije Rayon Sports mu rugendo rwabagejeje muri ¼ cya TOTAL CAF Confederatin Cup 2018 ndetse bakanatwara igikombe cya shampiyona 2018-2019, yaje kuva muri iyi kipe nyuma y’umwaka w’imikino 2018-2019 agana muri Musanze FC asinyayo amasezerano y’imyaka ibiri (2019-2021).

Nyandwi yari yageze muri Rayon Sports avuye muri Espoir FC mu 2017 nyuma yo kuyikinira imyaka itandatu kuva mu 2011. Mu 2017 ubwo yari ageze muri Rayon Sports ni nabwo yahise ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi Stars yatozwaga na Antoine Hey.




AMAFOTO: Halftime