Print

Frank Lampard yatangaje abakinnyi 3 yishimiye mu mukino yatsinzwemo na Liverpool

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2020 Yasuwe: 4835

Lampard washoye akayabo ka miliyoni zisaga 200 ku isoko mu kugura abakinnyi biganjemo abakiri bato,yavuze ko nubwo yatsinzwe ariko urwego rwa ba myugariro be 3 rwari rwiza ndetse 3 muri bo yabashimiye byimazeyo.

Yagize ati “Mbabajwe cyane no kubura amanota 3 nkuko bigomba kumera ariko uyu munsi nanone ndishimye ku rundi ruhande kubera impamvu nyinshi kurusha uko nari meze kuri Brighton.

Kuri Brighton twabonye amanota 3,twakinnye neza nubwo tutakoze imyitozo yo kwitegura ihagije.Uyu munsi nabonye kwitanga guhambaye mu kugarira ku bakinnyi banjye 3 barimo Reece James, Kurt Zouma na Fikayo Tomori ubwo yari yinjiye mu kibuga.

Abo hagati bitanze cyane.gukina igice cyose ufite abakinnyi 10,kugira ibyago byo kwinjizwa igitego cya kabiri giturutse ku ikosa ry’umuzamu byose n’umupira w’amaguru ntacyo nabivugaho.”

Lampard ntiyigeze yemeranya n’umusifuzi ku ikarita itukura yatanzwe gusa avuga ko ariyo yatumye agorwa n’uyu mukino.

Mu mukino wo kuri iki cyumweru,Liverpool yabanje kugorwa n’intangiriro z’igice cya mbere,ariko ku munota wa 50 w’umukino yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Sadio Mane ku mupira mwiza yahawe na Roberto Firmino.

Bidatinze ku munota wa 54 umunyezamu Kepa Arrizabalaga yahawe umupira mwiza na Fikayo Tomori aho kuwuhereza umukinnyi wari imbere ye,Reece James, awuha Sadio Mane amutsinda igitego cya kabiri cyakuye Chelsea FC mu mukino bituma itakaza amanota 3.

Umutoza Frank Lampard wari wabanje mu kibuga Werner na Havertz yaguze akayabo, yagowe cyane n’iyi karita itukura bituma akuramo uyu Havertz igice cya kabiri kigitangira yinjiza myugariro Fikayo Tomori.

Abandi bakinnyi yaguze barimo Thiago Silva na Ben Chilwell ntibari mu bakinnyi 18 yagombaga gukinisha kuri uyu mukino cyo kimwe na myugariro Rudiger batabanye neza ndetse biravugwa ko ashobora kwigendera.