Print

Umugore yatangaje benshi ubwo yashyiraga hanze amafoto avuga ko yizihiza isabukuru y’imyaka 40[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 September 2020 Yasuwe: 7140

Uyu mugore witwa Lindelwa Mthethwa yizihije isabukuru y’imyaka 40 amaze avutse, benshi mubakoresha imbugankoranyambaga bashidikanyije ku myaka ye, bavugako itajyanye nuko asa.

Taliki ya 15 Nzeri 2020, nibwo Lindelwa Mthethwa yizihizaga isabukuru y’imyaka 40 amaze avutse, wari umunsi udasanzwe kuri we ndetse n’inshuti ze.

Abinyujije kumbugankoranyambaga akoresha, Lindelwa yanditse amagambo agira ati “Bavugako ubuzima butangirira ku myaka 40…wari umunsi udasanzwe,nishimiye iyi mpano y’ubuzima…..”.

Uyu mugore akimara gusangiza abamukurikira amafoto yuko byari byifashe ku munsi we w’amavuko, abantu benshi batangiye gutanga ibitekerezo bamubwirako, bitewe nuko asa, bitajyanye n’imyaka 40 yavuzeko yujuje.

Uwitwa Bongani yagize ati “Isabukuru nziza, mushiki wacu, gusa imyaka uvuze ntabwo ingana nuko ureba, numvaga ko utarengeje imyaka 25”

Undi nawe witwa Jax nawe yagize ati “Imyaka 40? niba abo twavukiye rimwe basa gutya, nanjye mfite icyizereko nzacya……isabukuru nziza murumuna wanjye”