Print

Ivan Rakitic yahishuye uko Messi na Suarez batari inshuti ze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 September 2020 Yasuwe: 1705

Rakitic uheruka kuva muri FC Barcelona akisubirira muri Sevilla FC yari yavuyemo,yavuze ko umubano we na Lionel Messi n’inshuti ye Luis Suarez utari ku rwego rwo hejuru ahubwo ngo hagati yabo harimo kubahana gusa.

Uyu munya Croatia niwe mukinnyi wa mbere warekuwe na FC Barcelona nyuma y’aho umutoza Ronald Koeman yari amaze guhabwa akazi.

Nubwo yatwaranye Champions League ya 2015 n’ibindi bikombe bitandukanye na Messi na Suarez,uyu Rakitic yavugaga ko umubano we n’aba bagabo wari ukubahana gusa batari inshuti.

Yagize ati “Umubano wanjye nabo [Messi na Suarez] ntabwo wari umeze nk’umwe w’inshuti zikomeye.Ndatekereza ko biba bigoye mu ikipe y’abantu 23 na 24.

Inshuti zanjye za hafi zari Andres Iniesta, [Marc-Andre] ter Stegen, [Kevin-Prince] Boateng na Junior Firpo mu mwaka ushize.

Ariko bombi ndabubaha.Twarakinannye imyaka 6 kandi bari abakinnyi b’ingenzi.Igihe cyose nzahora mbubaha.Mu gihe cya Guma mu rugo twari kumwe,twari abaturanyi.Ndabashimira uko bamfashe mu myaka twamaranye.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 32 wabaye kapiteni wa Sevilla mbere y’uko yerekeza muri FC Barcelona,agiye gukurikirwa na Suarez ku rutonde rw’abakinnyi bagomba kuva muri iyi kipe ya Barca.

Amakuru aravuga ko Suarez ari hafi kwerekeza mu ikipe ya Atletico Madrid nyuma y’aho ku munsi w’ejo asheshe amasezerano yari afitanye na FC Barcelona.

Messi we azaguma muri FC Barcelona nyuma y’aho iyi kipe yanze kumurekura ku buntu muri iyi mpeshyi ivuga ko umukeneye agomba gutanga akayabo ka miliyoni 700 z’amayero.