Print

Munyakazi Sadate na Komite ye yose bakuweho nyuma y’ibibazo bikomeye byari mu ikipe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 September 2020 Yasuwe: 4472

Nyuma y’igihe kinini muri Rayon Sports havugwa ibibazo by’urusobe byatangiye Coronavirus igeze mu Rwanda,Komite y’iyi kipe yari iyobowe na Munyakazi Sadate imaze kweguzwa ndetse ihabwa n’amabaruwa ayishimira.

Iyi nama yari itegerejwe na benshi,yarangiye yemeje ko komite ya Rayon Sports ivuyeho,hanyuma abantu b’inararibonye bo muri Rayon Sports biganjemo abayiyoboye basabwa gutanga amazina y’abantu babona bashobora kuyobora Rayon Sports.

Aya mazina yatanzwe babwirwa ko nta gihindutse kuri uyu mugoroba cyangwa ku munsi w’ejo bashobora kubwirwa ababa bayoboye Rayon Sports.

Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Komite ya Sadate n’indi nshya irashyirwaho uzaba kuwa 24 Nzeri uyu mwaka.

Abari mu nama bemeje ko Sadate na Komite bashyikirijwe amabaruwa abasezerera ku mirimo nyuma yo kunanirwa gukemura ibibazo byari mu ikipe kugeza aho abakinnyi benshi bifuza kuyivamo.

Amakuru ahari n’uko ikipe ya Rayon Sports irashyirirwaho urwego rw’ubuyobozi ndetse hagashyirwaho na CEO bivugwa ko ashobora kuba MURANGWA Eugene wabaye umunyezamu w’iyi kipe mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Tariki 14 Nyakanga 2019,nibwo Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports mu nteko rusange, asimbura Paul Muvunyi wari umaze imyaka 2 ayoboye.

Nyuma yo kujya kuri uyu mwanya,Sadate yatangiye gushwana na bamwe mu bari bamwungirije ndetse yita ishyamba bamwe mu bayobozi bayoboye iyi kipe.

Muri Nyakanga uyu mwaka,Uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports,Paul Muvunyi yatangaje ko Munyakazi Sadate wari uyoboye ikipe yahawe uyu mwanya nyuma yo kubizeza ibitangaza n’imishinga idasanzwe afitiye Rayon Sports.

Muvunyi Paul yatangarije Radio 10 ko nubwo Munyakazi avuga ko yafashe ikipe ya Rayon Sports kuri konti yayo hari ubusa ndetse n’amadeni ya miliyoni 600 FRW ariko ngo yaje abizeza ibitangaza ameze nka Moise Katumbi wa TP Mazembe.

Yagize ati “Sadate ni muto twamamaje dukeneye kuzana amaraso y’abato mu ikipe.N’umuntu ufite ibitekerezo….Yaje afite umushinga mwiza kandi ufatika.Uwo mushinga ugeza naho utwereka ko stade izubakwa iruta stade Amahoro inshuro 2 zinarenga,ntabwo uwo muntu yaje asanzwe ndetse twamufataga nka Katumbi wa wundi wa TP Mazembe.

Bivunga ngo twari tuzi ko iyo nkono avuga ko yarimo ubusa ayizaniye ikigega ntasobanura.Iyo MK Card icyo yazanye nicyo twabonye kuko iyo worosoye ubonamo ubusa.Iyo nkono ntabwo twayisizemo ubusa kuko amafaranga ya Djabel niwe wayakiriye,SKOL yahise imuha miliyoni 33,twari twatwaye igikombe baduha miliyoni 25 FRW.Murumva ko icyo kigeg kitarimo ubusa.”

Muvunyi yavuze ko Sadate hari ibyo yemereye abantu, babona bisa nk’inzozi gusa avuga ko ikibabaje ikipe itameze neza kubera ko ubumwe bw’abakunzi bayo bwasenyutse.

Muvunyi yagarutse ku mvugo ya Sadate yo Kwita bamwe mu bari abayobozi ba Rayon Sports ishyamba ndetse azaritwika abandi akabita ibisambo,nyuma y’iminsi mike yari amaze atowe.

Yagize ati “ Ntabwo Sadate anywa inzoga ariko kuri iyi mvugo wumva ko ari iy’umusinzi.Kuyobora Rayon Sports bisaba kumenya ko abantu bamwe ubatwara.Baba barakaye ukamenya uko ubatwara buhoro baba batuje ukamenya uko uganira nabo.Iriya ntabwo ari imvugo nziza.Mu bayoboye Rayon Sports nta wigeze akoresha iriya mvugo.

Muri make ntabwo byagarukiye aho,ibisambo yabitwaye muri RIB.Ibisambo byanitabye muri RIB ariko twategereje ko hari ibifungwa turaheba.Ibiri muri RIB sindimo.Basanze abantu ari aberedukeneye kumwicaza aho yatorewe tukamubwira agaca bugufi agasaba imbabazi.Nta shyamba yewe n’iry’ubunyobwa rihari.Umuntu akubwiye ko imikorere yawe atari myiza cyangwa atayumva ntabwo ari inyeshyamba,n’ibindi.”

Muvunyi yavuze ko ikintu cyatumye Rayon Sports ijya mu bihe bibi ari uko Sadate yabaye umuntu umwe kandi ikipe igizwe n’abanyamuryango bitewe no kutumvikana n’abayobozi be ndetse n’abafana.

Yagize ati “Kuba SKOL ipfa iki nawe?, Radiant yahagaritse kuva mu kwa 12 iri muri he shyamba? Airtel yo bimeze bite?. Sadate arashaka kuba umuntu umwe. Aza yazanye komite y’abantu 30. Hasigaye bangahe? Fans Club zarengaga 40 ubu hasigaye 32.”

Guhera mu kwezi kwa Kabiri,umwuka ntiwabaye mwiza muri Rayon Sports bitewe no kunanirwa guhemba abakinnyi,kutishyura amafaranga abakinnyi baguzwe,ugucikamo ibice gukomeye kw’abakunzi ba Rayon Sports n’ibindi.

Muri Gicurasi uyu mwaka,Umuryango wa Rayon Sports wari uhagarariwe na Bwana Ngarambe Charles ndetse n’abigeze kuyobora Rayon Sports wafashe umwanzuro ko perezida Munyakazi Sadate na Komite ye bahagaritswe ku nshingano zo kuyobora Rayon Sports FC gusa ntibyakunda kuko nta bubasha bari babifitiye.

Komite Nyobozi ya Munyakazi Sadate yashinjwe kubangamira bikomeye isinywa ry’amasezerano na SKOL ryari kuvamo amafaranga yari kuzahura ikipe kuko ngo uru ruganda rwavuze ko ruzemera kugirana amasezerano n’ikipe igihe cyose Sadate azaba atakiri perezida w’ikipe.

SKOL yari yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Muvunyi Paul, Dr Rwagacondo bari bahagarariye Rayon Sports byagenze neza ariko amasezerano ntiyasinywa kubera ko Sadate yanze kwegura.

Akanama Ngishwanama kagizwe n’abahoze bayobora Rayon Sports kashyizweho nyuma y’aho Munyakazi Sadate yari amaze guhagarikwa amezi 6 na FERWAFA kubera amakosa yo kuyituka yakoze muri Gashyantare uyu mwaka gusa ibi bihano byaje gukurwaho agirwa umwere.


Comments

james 22 September 2020

Genda rwza warayroshye gusa uzajya wibukwa kubibi byojya rayon muri Rib gusa


22 September 2020

Kbs byaribikwiriye


munyaneza brian 22 September 2020

Ndanezerewe kbs natahe narinararetse kumva sports za rwanda