Print

Rubavu: Imvura nyinshi yasenye amazu menshi inangiza imyaka y’abaturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 September 2020 Yasuwe: 876

Iyi mvura ikomeye yarimo umuyaga mwinshi n’amahindu yaguye ku munsi w’ejo tariki 22 Nzeri 2020 mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, yasenye inzu 29 z’abaturage n’ibyumba by’amashuri bine, igusha amapoto y’amashanyarazi inafunga umuhanda wa Rwanzekuma.

Iyi mvura ije ikurikira iyaguye mu mpera za Mata uyu mwaka mu mirenge ya Kanama na Nyundo,yo muri aka karere, yuzuza umugezi wa Sebeya bituma wangiza amazu 9 y’abaturage hamwe n’imyaka ihinze kuri hegitari 13.

Iyo mvura yaguye mu rukerera tariki ya 22 Mata 2020 mu Karere ka Rubavu yangije imyaka irimo icyayi n’ibishyimbo byari bihinze ku nkengero z’umugezi wa Sebeya usanzwe ufite inkomoko mu misozi miremire mu turere twa Ngororero, Nyabihu na Rutsiro.

Mu kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kanama amazu 9 yinjiwemo n’amazi, naho Hegitari 13 z’imyaka zirangirika.

Mu karere ka Rubavu kandi imvura yaguye tariki ya 10 Kamena 2020 yanduje imigezi ya Sebeya na Pfunda, byatumye uruganda rutunganya amazi rwa Gihira ruhagarara.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi yavuze ko imvura yaguye mu ijoro rya tariki 6 rishyira tariki ya 7 Gicurasi uyu mwaka,yateje ibiza byahitanye abantu 72 hirya no hino mu gihugu.

Iyi mvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye mu Rwanda muri iryo joro,yangije ibintu byinshi birimo ubuzima bw’abantu 72 bapfuye n’imyaka myinshi yarengewe n’amazi.

Iyi mvura yashegeshe uturere twa Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango, Rubavu.

Minisiteri ifite ubutabazi mu nshingano zayo yakoze ibikorwa bigamije ko hakumirwa ko hagira abandi bantu bicwa n’ibiza,birimo kwimura abantu batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bagacumbikirwa ahandi.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) isaba abaturage kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera ku nkuta muri ibi bihe kuko imvura yitezwe kugwa ari nyinshi nk’uko bigaragazwa n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda).

Abaturage kandi bashishikarizwa ufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega, n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi y’imvura akoreshwe ibindi aho gusenya izo nzu n’ibindi bikorwa.

Ikindi ngo ni ugufata ubwishingizi bw’ubuhinzi, gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo; gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira zayo zabugenewe; kurinda inzu gucengerwamo n’amazi (kuzihoma, gushyiraho fondasiyo, kurinda ko amazi yinjira mu nkuta….) no gusibura imigezi yuzuyemo imicanga, ibitaka n’indi myanda.






Comments

niyobuhingiro innocent 18 March 2022

Let’s y’urwanda nirebe uno yatabara about baturagebayo