Print

Congo:Radio RPE yafunze imiryango kubera iterabwoba ryinshi ry’inyeshyamba

Yanditwe na: Martin Munezero 23 September 2020 Yasuwe: 509

Umwanditsi mukuru w’iki gitangazamakuru cya RPE avugana na 7SUR7.CD kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2020, yavuze ko ku wa Gatandatu ushize, inyeshyamba ya Mai-Mai yinjiye aho radiyo ikorera itanga amabwiriza yo gufunga imiryango bitaba ibyo akica abanyamakuru bari mu kazi kabo gasanzwe.

Kuva icyo gihe, ubuyobozi bwa RPE bwafashe icyemezo cyo guhagarika gutangaza kubera impungenge z’umutekano w’abakozi bayo. Umuyobozi w’iyi Radio abivuga aho yari yihishe yagie ati:

Radio yagombaga gufunga imiryango kubera gutinya guhanwa n’inyeshyamba. Muri iki gitondo, nakiriye telephone y’umuyobozi wungirije ngo dutegure inama yihutirwa n’umuyobozi w’intumwa ya guverineri ishinzwe Umurenge wa Bapere kugira ngo ndebe turebe uko twarindira umutekano abanyamakuru. Kugeza ubu radiyo ntacyo irigutangaza.

Aya makuru kandi yemejwe na sosiyete sivile ku muhanda Butembo-Manguredjipa, ivuga ko yambuwe uburenganzira bwo kubona amakuru. Perezida w’iyi sosiyete sivile, Gerlance Kayitsupa, yagize ati:

Hariho umuntu wa Mayi-Mayi wizerwa na Dragon wageze kuri radio kandi byababaje abanyamakuru. Ubutumwa bwacu nuko Mai-Mai ishobora kwitoza ikinyabupfura kandi igategereza ‘demobilisation’. Ntibakajye mu bintu bishobora kubateza ibibazo.

Biravugwa ko iri terabwoba ari irya gatatu kuva RPE yatangira gukorera muri Teritwari ya Lubero. Benshi mu barwanyi ba Mai-Mai bumva bababajwe n’amakuru abavugwaho n’iki gitangazamakuru. Umwanditsi mukuru wa RPE akaba asaba ko umutekano wakongerwa aho bakorera.