Print

Ibimenyetso bikwereka ko ugiye kurwara Diabete ku buryo wahita wivuza hakiri kare

Yanditwe na: Martin Munezero 23 September 2020 Yasuwe: 8532

Kugira inyota

Uku gushaka ibyo kunywa biherekezwa no gushaka kwihagarika,gusonza,kuma iminwa,kugabanuka ibiro cyangwa bikiyongera cyane.

Kurwara umutwe

Kurwara umutwe udafite ikiwutera ndetse no kugira ibirorirori mu maso n’umunaniro biri muri bimwe mu bimenyetso bya diabete.

Indwara z’uruhu

Hari n’igihe bigera ko umenye ko ufite diyabete waratangiye kuzahazwa n’indwara zitandukanye

Kunanirwa no gutera akabariro

Ubundi iki ni ingaruka ya diyabete yageze mu mubiri ariko nkuko twabivuze hari abaza kwa muganga yaratangiye kubazahaza. Ushobora kwibaza se diyabete no gutera akabariro bihurirahe?

Ubundi diyabete irangwa nuko mu mubiri isukali yiyongera hanyuma ya sukali ikangiza udutsi tw’igitsina(blood vessels and nerves endings of penis).

Hari ingamba wafata kugirango ugabanye ibyago byo gufatwa nayo

- kugabanya umubyibuho cyangwa ukabyirinda
- Kwirinda kunywa inzoga n’itabi
- Gukora imyitozo ngororamubiri
- Kutarya ibinyamasukari byinshi

Gusa hari nibyo utakirinda kandi bifasha diyabete gufata umurwayi:

Gutwita

iyi diyabete iza ku cyumweru cya 24 utwise,igafata 3% by’abagore batwite. Impamvu nuko imisemburo(hormones) ikorwa n’ingobyi y’umwana (placenta) ituma agira ubudahangarwa ku musemburo wa insulin.

2.Ubwoko

Abantu bafite inkomoko ya hisipaniya,kavukire k’amerika,abanyafurika,ndetse n’aziya bafite ibyago byo gufatwa na diyabete , biturutse ahanini ku imirire yabo gakondo.

3.Umuryango

Iyi n’ihererekanwa mu muryango ,ku buryo iyo ufite umuvandimwe cyangwa umubyeyi uyifite nawe uba ufite ibyago byo kuyirwara


Comments

nshimiyimana Alphonse 19 January 2024

Igitecyetezocyanjye cyari ukumenya ibimenyetso kuko iyo umuntu yatangiye kuzana inkari mugitsina buri kanya aho ntiba ariyo