Kugira inyota
Uku gushaka ibyo kunywa biherekezwa no gushaka kwihagarika,gusonza,kuma iminwa,kugabanuka ibiro cyangwa bikiyongera cyane.
Kurwara umutwe
Kurwara umutwe udafite ikiwutera ndetse no kugira ibirorirori mu maso n’umunaniro biri muri bimwe mu bimenyetso bya diabete.
Indwara z’uruhu
Hari n’igihe bigera ko umenye ko ufite diyabete waratangiye kuzahazwa n’indwara zitandukanye
Kunanirwa no gutera akabariro
Ubundi iki ni ingaruka ya diyabete yageze mu mubiri ariko nkuko twabivuze hari abaza kwa muganga yaratangiye kubazahaza. Ushobora kwibaza se diyabete no gutera akabariro bihurirahe?
Ubundi diyabete irangwa nuko mu mubiri isukali yiyongera hanyuma ya sukali ikangiza udutsi tw’igitsina(blood vessels and nerves endings of penis).
Hari ingamba wafata kugirango ugabanye ibyago byo gufatwa nayo
kugabanya umubyibuho cyangwa ukabyirinda
Kwirinda kunywa inzoga n’itabi
Gukora imyitozo ngororamubiri
Kutarya ibinyamasukari byinshi
Gusa hari nibyo utakirinda kandi bifasha diyabete gufata umurwayi:
Gutwita
iyi diyabete iza ku cyumweru cya 24 utwise,igafata 3% by’abagore batwite. Impamvu nuko imisemburo(hormones) ikorwa n’ingobyi y’umwana (placenta) ituma agira ubudahangarwa ku musemburo wa insulin.
2.Ubwoko
Abantu bafite inkomoko ya hisipaniya,kavukire k’amerika,abanyafurika,ndetse n’aziya bafite ibyago byo gufatwa na diyabete , biturutse ahanini ku imirire yabo gakondo.
3.Umuryango
Iyi n’ihererekanwa mu muryango ,ku buryo iyo ufite umuvandimwe cyangwa umubyeyi uyifite nawe uba ufite ibyago byo kuyirwara
Igitecyetezocyanjye cyari ukumenya ibimenyetso kuko iyo umuntu yatangiye kuzana inkari mugitsina buri kanya aho ntiba ariyo