Print

Thiago Alcantara yanze gukora umuhango umenyerewe muri Liverpool kubera impamvu itangaje

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 September 2020 Yasuwe: 3119

Thiago wigaragaje cyane mu minota 45 yahawe ku cyumweru gishize,yanze gukora umuhango ukorwa n’abakinnyi bashya baje muri Liverpool wo kwifotoreza ku cyapa cyanditseho ngo ’This is Anfield’ kubera ko ngo ataratwara igikombe.

Uyu mukinnyi waguzwe miliyoni 25 z’amapawundi mu ikipe ya Bayern Munich agiye kwerekanwa ku mugaragar,yanze gukora kuri iki cyapa ngo bamufotore kuko ngo ataragera ku rwego rwo kugikoraho kubera ko nta bikombe aratwara.

Uyu mukinnyi yahagaze imbere y’iki cyapa baramufotora ariko yanga kugikoraho avuga ko yabyigiye kuri Fernando Torres wakiniye iyi kipe ya Liverpool.

Yagize ati “Nkuko nabyumvise kuri Torres,aha ni ahantu dukunze kunyura mu myaka 4 iri imbere.Gukora kuri kiriya cyapa bisaba ngo ube ubikwiriye,waratwaye ibikombe byinshi bishoboka.Niyo mpamvu uyu munsi ntabikoze.Nzakomeza kubaha uwo muhango.”

Nubwo uyu Thiago yavuze ko iki gitekerezo yagikuye kuri Torres,hari amafoto yagaragaje uyu rutahizamu muri 2007 afashe kuri iki cyapa ari kumwe na Rafael Benitez.

Thiago w’imyaka 29 afite ubuhanga budasanzwe mu kibuga hagati ariko igitangaje kuri we avuga neza icyongereza,ikinya Portugal,Ikidage n’icyesipagnole.

Thiago yatwaye Bundesliga zirindwi,LaLiga 2 na UEFA Champions Leagues 2.
Nubwo yakinnye iminota 45 muri Chelsea,yatanze imipira 75 yose arusha abakinnyi bose ba Chelsea bakinnye iminota 90.