Print

Habineza François yishwe atemaguwe n’umugore we afatanyije n’abakobwa be batatu

Yanditwe na: Martin Munezero 24 September 2020 Yasuwe: 2285

Habineza w’imyaka 43 y’amavuko, mu gitondo cyo ku wa mbere umugore we ndetse n’abana be batatu bamusanze mu murima aho yahingaga mu kagari ka Rwanteru, baramutemagura kugeza ashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kariya kagari ka Rwanteru yabwiye Radio Rwanda dukesha iyi nkuru ko mu rugo rwa nyakwigendera hari hamaze igihe harangwamo amakimbirane yatumye aruhunga, akaba yari amaze amezi atanu aruhunze yaragiye kwinjira undi mugore.

Nyakwigendera Habineza François yari amaranye imyaka 20 n’umugore we bari bafitanye abana batanu.

Magingo aya abagize uruhare mu iyicwa ry’uriya mugabo bamaze gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, gusa umwe mu bakobwa yajyanwe kwa muganga nyuma yo gukomereka ubwo we na bagenzi be batemaguraga se.