Print

Ibijumba bya mauve bifite akamaro kihariye ugereranyije n’ibindi bijumba

Yanditwe na: Martin Munezero 24 September 2020 Yasuwe: 741

Ibara rya mauve dusanga muri ibi bijumba rituruka ku kuba bikungahaye kuri anthocyanins, iri rikaba itsinda ry’ibisohora uburozi n’imyanda mu mubiri tunasanga mu mizabibu aribyo bituma divayi igira rirya bara. Ibi bijumba kuba bifite iri bara bituma bigira akamaro kihariye ku buzima ugereranyije n’ibindi bijumba nk’uko tugiye kubibona.

Ubu bwoko bw’ibijumba bukungahaye cyane kuri fibres na poroteyine gusa bikagira calories nkeya ugereanyije n’andi moko y’ibijumba. Bikungahaye kandi kuri potasiyumu , vitamin C na za vitamin B zinyuranye naho ku bisohora imyanda mu mubiri ibi bijumba bikubye inshuro enye ibindi.

Akamaro k’ibijumba bya mauve ku buzima

Umuvuduko w’amaraso

Kuba bikungahaye kuri potasiyumu bituma biba ingenzi mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso. Ibi bigafasha mu kugabanya ibyago byo kurwara umutima n’indwara zose zijyana n’imikorere yawo

Gusohora uburozi n’imyanda

Ibijumba bya mauve dusangamo ibisohora imyanda mu mubiri byo mu matsinda ya anthocyanins na flavonoids. Ibi bikaba bifite akamaro kanyuranye mu mubiri harimo kurinda indwara za karande ndetse n’indwara zitera umubiri kubyimbirwa.

Umwijima

Ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bugaragaza ko kurya ibijumba bya mauve ku buryo buhoraho bizamura igipimo cya za enzymes zimwe zo mu mwijima, ubwinshi bwazo bukaba ikimenyetso ko imyanda isohoka ku bwinshi kandi amaraso agasukurwa ku gipimo cyiza.

Ubwonko

Mu bwonko kurya ibi bijumba bifasha mu gusukura uturandaryi n’imitsi ijya mu bwonko bityo bikarinda kwirundanya kw’ibyitwa beta-amyloid izwiho gutera kwibagirwa no gusaza kw’imitsi yo mu bwonko. Kurya ibi bijumba kandi birinda indwara ya Alzheimer itera abakuze kwibagirwa ndetse n’iya Parkinson ibatera gususumira zose zikaba indwara zifatira ku bwonko.

Kugabanya ibiro

Kubera ko ibijumba bifite amafufu na za fibres kubirya bituma wirirwa ufite igihagisha bityo bigatuma utaryagagura bikaba byagufasha mu gutakaza ibiro kuko umubiri ukoresha ibinure wibitseho.

Kanseri

Kwa kuba bikungahaye ku bisohora uburozi n’imyanda mu mubiri bituma biba ingenzi mu kurwanya kanseri zinyuranye. Ndetse muri byo tunasangamo cryogenic acid izwiho gufasha umubiri mu kurinda gukura k’uturemangingo dutera kanseri.

Igogorwa

Kubera birimo fibres ndetse binifitemo ibirinda kubyimbirwa, bituma bifasha mu kurwanya kutituma no kwituma impatwe, gutumba no kugugara mu nda kimwe no kuribwa mu nda.

Kwipfundika kw’amaraso

Kugabanya igipimo cya cholesterol mbi no kuringaniza umuvuduko w’amaraso bituma ibi bijumba biba ingenzi mu kurwanya kwipfundika kw’amaraso; ikibazo gishobora gutera indwara ya stroke, n’izindi ndwara z’umutima. Aha bihite byumvikanako mu gihe uteganya kubagwa vuba udakwiye kubirya cyangwa niba ufite indwara yo kuva.

Ni gute ibi bijumba bitekwa?

Ibijumba bya mauve bitekwa nkuko uteka ibindi bijumba. Gusa kuko usanga ibitetse bihindura ibara biba byerekana ko ya anthocyanin iri kugabanyuka bitewe no gucanirwa mu mazi. Bityo uburyo buruta ubundi ni ukubirya byokeje kuko niho intungamubiri zose ziba zikirimo zitanagabanyutse.