Print

Koreya ya ruguru yishe inatwika umutegetsi wo muri Koreya y’epfo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 September 2020 Yasuwe: 1720

Koreya y’epfo yavuze ko uwo mugabo yari yaraburiwe irengero ubwo yari mu bwato bukora igenzura hafi y’umupaka w’ibihugu byombi, nyuma akaza kubonwa mu mazi ya Koreya ya ruguru.

Minisiteri y’ingabo ya Koreya y’epfo yavuze ko abasirikare ba Koreya ya ruguru bamurashe, nuko bamena peteroli ku murambo we barawutwika.

Iyi minisiteri ivuga ko yageze kuri uwo mwanzuro ishingiye ku isesengura ryayo ry’"amakuru y’ubutasi anyuranye".

Koreya ya ruguru ntacyo iratangaza ku mugaragaro kuri ibyo birego.

Koreya ya ruguru imaze igihe yarakajije umutekano ku mipaka yayo ndetse byibazwa ko yashyizeho gahunda yo "kurasa yica" mu kwirinda ko coronavirus yinjira mu gihugu.

Koreya y’epfo yavuze iki nyirizina?

Minisiteri y’ingabo ya Koreya y’epfo yavuze ko uwo mutegetsi, wakoreraga urwego rw’uburobyi rw’iki gihugu, yari mu bwato bwe bukora igenzura ari hafi mu ntera ya 10 km uvuye ku mupaka na Koreya ya ruguru, hafi y’ikirwa cya Yeonpyeong muri Koreya y’epfo.

Nibwo yaburirwaga irengero ku wa mbere.

Uwo mugabo w’imyaka 47 ufite abana babiri, yari yasize inkweto ze mu bwato. Byemezwa ko yari arimo kugerageza gutoroka.

Koreya y’epfo ivuga ko ubwato bukora irondo bwa Koreya ya ruguru bwaje kumurabukwa yambaye ikoti ryo kumurinda kurohama, ari mu mazi y’inyanja yo ku ruhande rwa Koreya ya ruguru, ahagana saa cyenda n’iminota 30 z’amanywa zaho, ku wa kabiri.

Abasirikare ba Koreya ya ruguru bipfuka ibituma umwuka wo hanze utabageraho (gas masks) bamuhata ibibazo batamwegereye, mbere yuko "amategeko y’ubakuriye" abageraho, yuko uwo mugabo yicwa. Yarasiwe mu mazi.

Abo basirikare ba Koreya ya ruguru bahise batwika umurambo we akiri mu nyanja, nkuko byavuzwe n’abategetsi bo muri minisiteri y’ingabo ya Koreya y’epfo.

Abo bategetsi bongeyeho ko bishoboka ko byakozwe nk’ingamba yo kwirinda coronavirus.

Byakiriwe gute?

Koreya y’epfo yavuze ko "yamaganye bikomeye igikorwa nk’iki cya kinyamaswa kandi ishishikarije cyane Koreya ya ruguru gutanga igisobanuro no guhana ababigizemo uruhare".

Umunyamakuru wa BBC Laura Bicker uri i Séoul mu murwa mukuru wa Koreya y’epfo avuga ko abategetsi ba Koreya ya ruguru bashobora kuba barimo gukora igishoboka cyose ngo iki gihugu kigume kidakozweho na coronavirus.

Byibazwa ko abategetsi barimo kwitegura akarasisi ka gisirikare kazitabirwa n’imbaga ku itariki ya 10 y’ukwezi kwa cumi ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 y’ishyaka ry’abakozi riri ku butegetsi.

Chad O’Carroll, ukuriye Korea Risk Group, igitangazamakuru gitangaza amakuru ajyanye na Koreya ya ruguru by’umwihariko, yanditse kuri Twitter ati:

"Aka karasisi gateje ibyago byinshi byo kwandura iyi virusi. Bisa nkaho urwicyekwe rutewe n’ibyo byago ari rwo rutuma hariho amategeko yo kurasa bica".

Koreya ya ruguru yafunze umupaka wayo n’Ubushinwa mu kwezi kwa mbere, mu kugerageza kwirinda kwandura coronavirus.

Mu kwezi kwa karindwi, igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru cyatangaje ko iki gihugu cyazamuye ikigero cy’ibihe bidasanzwe kikagera hejuru cyane hashoboka.

Jenerali Robert Abrams ukuriye ingabo z’Amerika ziri muri Koreya y’epfo, mu kiganiro n’itangazamakuru mu kwezi gushize yavuze ko Koreya ya ruguru yashyizeho akarere gashya kareshya na kilometero hagati y’imwe n’ebyiri ku mupaka n’Ubushinwa.

Yanavuze ko karimo abasirikare kabuhariwe ba Koreya ya ruguru bahawe amategeko yo "kurasa bica" uwo ari we wese wambuka umupaka ashaka kwinjira mu gihugu.

Ubwo kuri uyu wa kane abategetsi bo muri minisiteri y’ingabo ya Koreya y’epfo babwiraga abanyamakuru iby’uwo mugabo bavuga ko yishwe arashwe akanatwikwa, bavuze ko bakoze "isesengura ryimbitse ry’amakuru y’ubutasi anyuranye".

Ariko ntibizwi nyirizina uko bakusanyije ayo makuru.

Umuyoboro wa telefone uhuza igisirikare cya Koreya ya ruguru na Koreya y’epfo wahagaritswe mu kwezi kwa gatandatu.

Ndetse n’ikigo cy’ubuhuza bwa Koreya zombi, cyari cyarubakiwe gufasha impande zombi kuganira, cyashenywe na Koreya ya ruguru muri uko kwezi.

Ariko ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko Koreya y’epfo izwiho kumviriza itumanaho rya Koreya ya ruguru.

Iki gikorwa cyo kuri uyu wa kane cyaba kibaye inshuro ya kabiri abasirikare ba Koreya ya ruguru bishe barashe umuturage w’umusivile wo muri Koreya y’epfo.

Mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2008, mukerarugendo wo muri Koreya y’epfo yishwe arashwe n’umusirikare wa Koreya ya ruguru ku musozi wa Kumgang wo muri Koreya ya ruguru.

BBC