Print

Zari wahoze ari umugore wa Diamond yizihije isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 40 mu buryo budasanzwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 September 2020 Yasuwe: 4214

Zari yizihije umunsi yavutseho kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Nezeri 2020, ni ibirori yakoze kuburyo budasanzwe kubwo kwishimira imyaka 40 amaze abayeho.

Uyu mugore ukomoka mugihugu cya Uganda, ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yabikoreye muri Afurika y’epfo aho asanzwe atuye hamwe n’abana be batanu harimo babiri yabyaranye na Diamond wo muri Tanzania.

Abantu benshi batandukanye bagiye bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, gusa mubamuzirikanye kuri uyu munsi ntiharimo, umuhanzi Diamond bigeze kukanyuzaho murukundo ndetse banafitanye abana barimo umukobwa n’umuhungu babana nanyina muri afurika y’epfo.

Zarinah Hassan yabaye mugihugu cy’Ubwongereza avuyeyo yasubiye mu gihugu cye cya Uganda mu 2000, nyuma y’imyaka ibiri mu Bwongereza. Yimukiye muri Afurika y’Epfo aho yahuriye maze akundana n’uwahoze ari umugabo we.

Mu 2013, yatandukanye na Ivan Semwanga, amushinja ko amutoteza cyane.


Comments

masozera 24 September 2020

Ubwiza butangwa n’Imana.Ikibazo nuko abenshi bakoresha UBWIZA bwabo mu kwiyandarika.Urugero,uyu mudamu amaze kubana n’abagabo 2 batasezeranye,udashyizemo abo yaryamanye nabo bandi.Ubwiza ntacyo bumaze,iyo ukora ibyo Imana itubuza.Kubera ko uba uzasaza,ugapfa,ntuzazuke ku munsi wa nyuma.Tuge twibuka ko tumara igihe gito.Ariko nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6:40,abumvira Imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.