Print

Reba urutonde rw’abagabo Kim Kardashian yaryamanye nabo kugira ngo amenyekane

Yanditwe na: Martin Munezero 24 September 2020 Yasuwe: 4945

Nyuma yo kubona hari benshi mu bakobwa bakiri bato bari kuyobywa n’ibi byamamare kubera kubakurikira buhumyi, twahisemo kujya tubagezaho bamwe na bamwe mu byamamarekazi abantu bareberaho (Role model) kandi aho babajyana ari mu rwabayanga.

Kim Kardashian ni muntu ki?

Kim Kardashian yavutse taliki 21/10/1980. Yavukiye muri Los Angeles, California muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Muri aka gace ninaho yakuriye. Akora akazi kenshi kamwinjiriza amafaranga: kwerekana ibiganiro kuri televiziyo(TV shows), umunyamideli ndetse akanayerekana(Model), umugore w’umushoramari(businesswoman), umukinnyi w’amafilime…

Ni iki cyatumye aba icyamamare akamyekana ku isi hose?

Hari muri 2003 ubwo hafatwaga kaseti y’ubusambanyi (Sex tape) yakoranye na Ray J. Ray J akaba ari umuririmbyi ukomeye wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu njyana ya R’nb. Ni musaza kandi wa Brandy wakunzwe cyane nawe muri iyi njyana. Icyo gihe basohora iyi kaseti bari inshuti na Kim Kardashian. Iyi kaseti ikaba yaragiye hanze muri 2007.

Nyuma yaho iyi kaseti igiriye hanze nibwo yabaye icyamamare ndetse abantu bakajya bibaza uwo mukobwa mwiza waryamanye n’igihangange Ray J. Nyina wa Kim Kardashian yahise atangira kumwigisha uko azajya yambara imyenda ituma abantu bamwibazaho ndetse bakamuvugaho. Ntibyatinze, muri uwo mwaka nibwo umuryango wabo wahise ubona ama contaro yo kujya bakora ibiganiro kuri televiziyo.Urugero: Keeping Up with the Kardashians.

Nubwo benshi bamufataho ikitegererezo ariko Kim Kardashian ari mu byamamarekazi byaryamanye n’abagabo benshi . Ibi akabiterwa n’imico yakuranye yo kugerageza uburyo bwose yakundana n’ibyamamare .

Ibi yabikoraga mu rwego rwo kumyekana aho yabigezeho aryamana na Ray J muri 2003. Dore urutonde rw’ibyamamare Kim Kardashian yaryamanye nabyo: .TJ Jackson (1994-1998), Damon Thomas (2000-2004), Julian St.Jox (2001-2001), Ray J (2002-2003+we banakinanye filimi yurukozasoni), Nick Lachey (2006),Nick Canon (mu kwa cyenda 2006-mu kwa mbere 2007), Reggie Bush (2006), Fonzworth Bentley (2006-2007), Evans Ross (2007), Cristiano Ronaldo (mu kwa kane 2010), Shengo Deane (mu kwa kane 2010), Miles Austin (mu kwa gatandatu 2010), Micheal Copon (mu kwa cumi 2010), Jon Mayer (mu kwa cumi 2010), Gabriel Aubrey (mu kwa cumi na kumwe 2010), Kris Humphries (2010-2013), Kanye West (2007-kugeza ubu.

Ntajya amarana kabiri n’abagabo

Kim Kardashian yaciye agahigo ubwo yatandukana n’umugabo we Kris Humphries nyuma y’iminsi itatu basezeranye. Hari mu kwa cyenda muri 2011.Gatannya yabo yaje kwemerwa 03/ 6/2013 Ubusambayi bwe no kutagira urukundo rumwe si ikintu abakobwa bakiri bato bamwigiraho.

Kwambara ubusa ngo amenyekane

Nkuko yahoze ari iturufu ye kuva kera, nubwo yabaye umugore wubatse ntibimubuza kwambara imyenda iteye isoni mu rwego rwo gukomeza kurebwa no kuba icyamamare. Uyu muco si uwo yize ubu. Yarabikuranye kuva akiri muto . Abakobwa benshi bamukurikira buhumyi ,cyangwa ibindi byamamare nkawe, nibo uzahura nabo hanze aha bambaye imyenda bamubonanye. Ahanini rwose usanga mwene iyi myambaro Kim Kardashian yamamaza iba idakwiriye abali b’i Rwanda. We abikora afite icyo agamije kani biramwinjiriza. Abakobwa b’Abanyarwandakazi (si bose) nabo bakabisamira hejuru. Umusaruro uba uwo kwirukwaho n’abasore –abagabo, bakurukiye kugusambanya kuko ntawakwifuza kukugira umugore utiyubaha.

Bamwe bamufata nk’indaya

Uku guhinduranya abagabo kandi bose baryamana nta rutangira, bituma benshi bemeza ko Kim Kardashian yitwara nk’indaya(Abakobwa bicuruza). Kuryamana n’ibyamamare,uretse no gutuma amenyekana ,binamuwongerera umutungo w’amafaranga. Abareba kure bemeza ko kubana na Kanye West bitari urukundo ahubwo Kim Kardashian yari afite inyungu nyinshi akurikiye muri uyu mubano wabo.

Ibi ni bimwe mu byo Kim Kardashian akora bishobora gutuma abakobwa bamukurikira bisanga mu rwobo batazapfa bikuyemo, kubera kurebera ku muntu utagira icyo abungura uretse kubaroha.

Ntawukora ibibi gusa Kim Kardashian afite na bimwe byiza bimuranga harimo: Kumenya icyo ashaka mu buzima(Kugira intego), gukora ubucuruzi ashishakaye, Nubwo akora ibibi byinhi ,agerageza gukomeza kuba umukiristu, akomeza gukora uko ashoboye ngo akomeze abe icyamamare n’ibindi.




Comments

rwabuneza 24 September 2020

Umwanditsi aravuze ngo:"Nubwo akora ibibi byinshi ,agerageza gukomeza kuba umukiristu".Ibi bitandukanye cyane n’ibyo bibiliya ivuga.Muli Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva abanyabyaha banga KWIHANA.Gusenga kwabo ni uguta igihe.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.