Print

Umubyeyi w’abana 2 yadusangije ubuhamya bw’ibyamubayeho byatumye atura Imana impano ye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 September 2020 Yasuwe: 3113

Yatangiye ubuhamya bwe agir’ati :

Nitwa Umugwaneza Devotha navukiye i mu mujyi wa kigali mu Rwanda,
ho mu karere ka Kicukiro.

Natangiye kuririmba ndi umwana muto kuko nabikundaga cyane mu buzima nicyo kintu nkunda,kuko nabonaga ababyeyi banjye baririmba mu makorali atandukanye nkumva ndabikunze ,ariko nubwo nabikundaga njye sinaririmbaga muri korali ahubwo narigaga mu mashuli abanza,nyuma nza kujya mu mashuri Yisumbuye ntangira kujya ndirimba muri Korali y’abanyeshuri nibwo naje gutinyuka ntangira kwigirira ikizere cyuko nanjye naririmba.

Narakomeje amashuri ngeze mu wa gatanda w’amashuri Yisumbuye nakoze impanuka y’igare ndetse ikomeye cyane kuko ryangonze ndi kwambuka umuhanda wa Rwandex rinkubita mu mutwe ngwa hakurya sinzi uko nahageze,nari nabaye nk’uwapfuye,ariko Uwiteka yarahabaye kuko imodoka yaje yahoreye igiye kunca hejuru maze Imana nabwo ikinga ukuboko,nyuma y’iminota nibwo nagarutse mu buzima nsanga abantu bampagaze hejuru baziko napfuye bafashe umunyonzi n’igare rye.

Bose bari baziko napfuye ariko Imana yarihari mba muzima,haciyeho iminsi itatu nta handya numva,nkunze Imana cyane kuko narikuba narapfuye ariko nanjye nongerewe igihe cyo kubaho,muricyo gihe natangiye gutekereza nti ’ni iki nakora ngo nshimire Imana’,nibwo nanditse indirimbo ya mbere ivuga ku buzima bwanjye ariyo nise Uwiteka niwe nzama nshima ubwo maze kuyandika narayiririmbye Mama wanjye amfata kuri Cassette ndi kuririmba noneho ntangira ndirimba gutyo,nkajyanezezwa no kumva rya jwi ryanjye ndirimba, nuko nza gukurikizaho iyo nise Niwe Mahoro, nagendaga nandika indirimbo nkurikije ubuzima ndimo n’ubuzima bw’abandi muri rusange,byose intego yanjye ari ugushimira Imana no kuvuga ubutumwa bwiza.

Narakomeje uko nazandikaga narazibikaga ndetse numvaga nkunze kuzandika no kuziririmba,ariko numvaga igihe kizagera nkazisohora kuko zari inzozi narimfite ariko sinatekerezaga uko bizagenda.

Igihe cyarageze mu kwezi kwa kane turi muri gahunda ya guma murugo kubera icyorezo cya covide19 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ryacyo,maze ubwo ibihe byaribikomeye hari ubufasha twahawe buvuye mu bahanzi nyarwanda,nibwo unkorera indirimbo produce Livingstone legacy aranyandikisha nuko mbona kuri yo nkunga iramfasha mubihe bikomeye,ni cyo cyansunitse nditinyuka nanjye niyumvamo ko naba umuhanzi kuko narimbonyeko mu buhanzi harimo umutima mwiza wo gufashanya no kwita kubabaye maze bihuza n’inzozi zanjye.

Nuko mu kwezi kwakurikiyeho kwa gatanu nibwo nasohoye indirimbo eshatu za mbere nzishyira kuri Youtube channel,guhera ubwo numva biranejeje numva nshimishijwe no kuririmbira Imana,k’ubwub’ufasha bw Uwiteka umba hafi ndetse unyitaho ndakomeje mu murimo wo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo ndetse no ku bw’inkunga nkomeje guterwa n’umuryango wanjye ndetse n’abantu bose bakunda ibihangano byanjye bose nabandi bazabikunda ndetse nzakomeza gukora uyu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu ndirimbo uko nzabashishwa n’Uhoraho.

Intego mfite n’ugukomeza kujya mbere mbwiriza ubutumwa mu ndirimbo
Nkaba mboneyeho no gushimira abantu bose bakunda ibihangano byanjye bose nabandi bazabikunda Imana izabampere umugisha .Icyo nsaba abifuza kunshyigikira n’abandi banshyigikiye bose,n’abasabaga ngo murebe izo ndirimbo munakore Subscribe munazihe nabandi b’inshuti zanyu dufatanye kubwiriza ubutumwa bwiza buzirimo kandi icyo mbifurije,nukuzagira amahirwe njye namwe yo kuzaba mu ijuru.

Ndabashimiye mwese abakomeje gukunda no gukurikirana ibihangano byanjye,ndashimira n’abantu bose bakomeje kureba no kumva ibihangano byanjye ,ndashimira n’abangira inama mwese Imana ibahe umugisha mubyo mukora byose murakoze.

Aho mwabona indirimbo z’uyu mubyeyi ni kuri Youtube channel yitwa Umugwaneza Devotha,Akaba amaze gushyira hanze indirimbo zigera muri eshashatu muri uyu mwaka gusa.



REBA HASI INDIRIMBO ZA UMUGWANEZA Devotha:


Comments

bagambiki 24 September 2020

Mubyeyi,nishimiye ko ukunda Imana.Ndagusaba ikintu kimwe.Kubera ko hari ibintu byinshi abantu baba batazi Imana idusaba byanditse mu Ijambo ryayo,ndagusaba ko washaka umuntu uzi neza bible,mukayigana,agusanze imuhira.Isaha imwe gusa mu Cyumweru irahagije.Kandi mwayigana ku buntu.Iyo umuntu amaze kumenya neza bible,akayikurikiza,nibwo ahinduka,agakora ibyo Imana idusaba.Dore urugero,muli Yakobo 4,umurongo wa 4,havuga ko umuntu ukabya gukunda ibyisi,aba yigize umwanzi w’Imana.Icyo nacyo ni icyaha abantu benshi batazi,kizababuza ubuzima bw’iteka.Imana idusaba kubanza kwiga ijambo ryayo.