Print

Abantu 55 bakize Covid-19 mu Rwanda abandi 10 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 September 2020 Yasuwe: 1231

Uyu munsi kandi hakize abantu bashya 55 bituma umubare w’abamaze gukira bose hamwe uba 3,050.Abakirwaye:1712, Abapfuye:27.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yateranye ishyiraho amabwiriza yihariye ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ibihano mu gihe atubahirijwe.

Ayo mabwiriza agamije gushyiraho amahame remezo yerekeranye no kubahiriza ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri bijyanye no kwirinda Covid-19 mu buryo bwose. Agamije kandi kubungabunga imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Bugesera hazirikanwa ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Hari kandi gukangurira abaturage b’Akarere ka Bugesera iterambere rirambye rishingiye ku kubahiriza gahunda za Leta cyane cyane ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Muri ibyo byemezo by’inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, harimo ingingo igaragaza inshingano z’abatuye n’abagana Akarere ka Bugesera ku bijyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 harimo kuba, umuntu wese uri muri Bugesera aba afite inshingano zo kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyo cyorezo.

Ayo mabwiriza ngo areba buri wese utuye cyangwa ugana ako Karere, kuko umuntu agomba kubahiriza ayo mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho atuye, aho anyura n’aho akorera. Bireba kandi ubuyobozi bwite bwa Leta kuva ku Mudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere ka Bugesera. Bagomba gushyiraho uburyo bwo gukurikirana iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugeza ku rwego rw’isibo.

Bireba kandi imiryango itegamiye kuri Leta n’abikorera, bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu bikorwa byabo bya buri munsi nk’uko bisabwa mu mabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Akarere ka Bugesera by’umwihariko.

Amabwiriza yo kwirinda ndetse n’ibihano biteganijwe ku muntu utayubahirije

Kutambara agapfukamunwa cyangwa se kutakambara uko bikwiye kuri buri muntu wese guhera ku mwana w’imyaka ibiri, bihanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda (5000 Frw) ku muntu utakambaye na 2000 Frw ku muntu utakambaye neza, hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.

Kutemera kwishyurwa cyangwa kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga, bihanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda(5000Frw), hakiyongeraho gufunga ubucuruzi kugeza igihe umuntu yemeye gushyiraho imibare(code)yishyurirwaho hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Kurenza igihe kigenwe cyo kugera mu rugo nta burenganzira wahawe bwo kukirenza, bihanishwa gucibwa ihazabu ya 10.000Frw,hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.

• Kudasiga intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi kandi mu mazu y’ubucuruzi hagashyirwa ibirango bigaragaza intera isabwa. Bihanishwa gucibwa ihazabu ya 2000 Frw ku muntu utasize intera hagati ye n’undi.

Kurenza umubare w’abakozi bateganyijwe mu kazi nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda ajyanye no kwirinda Covid-19, bihanishwa gucibwa ihazabu ya 50.000Frw kuri buri mukozi warenze ku mubare wagenwe yishyurwa n’umukoresha. Kuri iyo hazabu hakiyongeraho guhagarika ibikorwa kugeza igihe amabwiriza yubahirijwe.

Gutwara umugenzi kuri moto kandi utwaye adafite umuti wagenewe gusukura intoki (hand sanitizer), bihanishwa gucibwa ihazabu ya 25.000Frw ku mumotari, acibwa ku bufatanye bw’Akarere na Polisi, hakiyongeraho gufunga ikinyabiziga igihe kitarenze iminsi itanu.

Gutwara umugenzi kuri moto, kandi umugenzi atambaye igitambaro cyabugenewe mu kwirinda Covid-19, bihanishwa gucibwa ihazabu ya 25.000Frw, ku mumotari, acibwa ku bufatanye bw’Akarere na Polisi,hakiyongeraho gufunga ikinyabiziga igihe kitarenze iminsi itanu.

Kurenza umubare w’abantu bemewe mu modoka hakurikijwe intera isabwa mu kwirinda Covid-19, bihanishwa ihazabu ya 25.000Frw acibwa nyiri imodoka kuri buri muntu warenzeho, acibwa ku bufatanye bw’Akarere na Polisi, hakiyongeraho gufunga ikinyabiziga igihe kitarenze iminsi itanu.

Kwitabira ikiriyo harengejwe umubare w’abantu wagenwe, bihanishwa ihazabu ya 5000Frw, kuri buri muntu warenzeho.

Kwitabira umuhango wo gushyingura harengejwe umubare w’abantu bagenwe, bihanishwa ihazabu ya 5000Frw kuri buri muntu warenzeho acibwa abacunga irimbi.

Gukoresha amateraniro mu rusengero, kiliziya n’umusigiti bitubahirije ibisabwa, bihanishwa ihazabu ya 50.000Frw, hakiyongeraho guhagarika ibikorwa yakoraga mu gihe kitari munsi y’ukwezi.

Kuva no kujya ahantu habujijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 nta burenganzira abifitiye bihanishwa ihazabu ya 10.000 Frw, hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.

Gutoroka ahagenewe kwita ku bafite ubwandu bwa Covid-19 cyangwa ahasuzumirwa abayikekwaho cyangwa kurenga ahagenwe kuguma (home isolation),bihanishwa ihazabu ya 20.000Frw acibwa uwatorotse, uwamutorokesheje kandi uwatorotse agasubizwa aho yari yashyizwe.

Gufungura akabari haba akabari gasanzwe,akabari ko muri hoteli cyangwa kugashinga mu rugo, aho ari ho hose, bihanishwa ihazabu ya 20.000Frw, hakiyongeraho gufungirwa ibikorwa mu gihe kitari munsi y’ukwezi.

Kujya mu kabari bihanishwa gucibwa ihazabu ya 10.000Frw hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.

Gukora ibirori n’iminsi mikuru bitemewe, bihanishwa ihazabu ya 50.000Frw ku wabiteguye na 10.000Frw kuri buri wese wabyitabiriye hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.

Gutwara umugenzi ku igare, bihanishwa ihazabu ya 2000Frw utwaye n’utwawe bombi buri muntu arayatanga, hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.

Amasoko n’izindi nyubako z’ubucuruzi zirenze ku mabwiriza yo kwirinda no gutumiza inama zishyira abantu benshi mu kaga nta buryo bwo kubarinda Covid-19, bihanishwa ihazabu ya 50.000Frw atangwa n’ubuyobozi bw’isoko cyangwa inyubako na 10.000Frw ku mucuruzi warenze ku mabwiriza n’uwatumije iyo nama ndetse na 5000Frw ku witabiriye iyo nama.

Mu myanzuro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, bavuga ko ibidateganyijwe muri ayo mabwiriza yihariye yashyizeho, hazakurikizwa amategeko n’andi mabwiriza y’inzego zibifitiye ububasha. Ni amabwiriza kandi ashyirwa mu bikorwa n’Akarere ka Bugesera n’izindi nzego za Leta.

Ni amabwiriza kandi yunganira ashyirwaho na za Minisiteri zibifite mu nshingano. Aya mabwiriza yatangiye gushyirwa mu bikorwa akimara gushyirwaho umukono n’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera.