Print

Ruswa n’amafaranga ya Kadhafi mu bigiye guhagama Nicholas Sarkozy

Yanditwe na: Martin Munezero 25 September 2020 Yasuwe: 1129

Mu 2013, Ibiro by’umushinjacyaha wa repubulika i Paris nibwo byatangije iperereza ku byaha bya ruswa, gukoresha nabi umwanya we no gukoresha nabi umutungo wa sosiyete, urukiko rukaba rwatanze uburenganzira bw’uko iryo perereza ryakomezwa ku buryo bidatinze ashobora kujyanwa mu rukiko.

Sarkozy ashinjwa kuba amafaranga yakoresheje mu kwiyamamaza mu 2007 yarayakuye ku ‘munyagitugu’, Mouammar Kadhafi wahoze ategeka Libya wakuwe ku butegetsi ku ngufu ndetse akicwa mu 2011.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko Sarkozy yakunze guhakana ko yakiriye amamiliyoni y’Amayero yahawe n’ubutegetsi bwa Kadhafi.

Yatangiye gukorwaho iperereza nyuma y’inyandiko ikinyamakuru Mediapart cyashyize ahagaragara mu 2012 bivugwa ko yashyizweho umukono n’uwari ukuriye ubutasi bwa Libya, igaragaza ko Kadhafi yemeye gutera inkunga Sarkozy ingana na miliyoni 50 z’Amayero (angana na miliyoni $58 muri iki gihe).

Ibirego bivuga ko Nicholas Sarkozy yakuye amafaranga kwa Kadhafi, yakiriye i Paris nyuma gato yo gutorwa yishimye cyane, ariko nyuma akaza gufasha kumuhirika ku butegetsi, ni byo bikomeye mu bindi bikomeje gushinjwa Sarkozy kuva yava ku butegetsi.

Sarkozy akaba ari gukorwaho n’irindi perereza ku bivugwa n’umucuruzi w’Umunya-Libani ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Ziad Takieddine, wavuze ko yahaye Sarkozy amavarisi yuzuyemo miliyoni eshanu z’amayero ndetse n’uwari umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi, Gueant muri 2006 na 2007.

Nicholas Sarkozy aregwa kandi mu zindi manza ebyiri, rumwe rujyanye na fagitire mpimbano zagenewe guhisha amafaranga y’umurengera yakoresheje mu kwiyamamaza kwe mu matora yatsinzwe mu mwaka wa 2012, n’urundi aregwamo gukoresha umwanya we binyuranyije n’amategeko.

Kuri iki kirebana n’amafaranga yahawe na Kadhafi aracyafite uburenganzira bwo kujuririra Urukiko Rukuru, mu gihe ategerejwe mu rukiko kuri dosiye ya kabiri ku itariki 05 Ukwakira, aho ashobora kuzaba uwa mbere wayoboye u Bufaransa ufunzwe azira ruswa.