Print

Pasiteri Sergei uvuga ko ari Yesu Kirisitu wagarutse mu Isi yatawe muri yombi

Yanditwe na: Martin Munezero 25 September 2020 Yasuwe: 1720

Pasiteri Sergei Torop yigeze kuba umupolisi nyuma aza kubwirukanwamo mu 1989, nibwo yahise yishingira urusengero n’abayoboke b’itorero rye bamwita ‘Vissarion’ cyangwa se ‘Yesu wa Siberia’. Arashinjwa kurema itorero ritemewe no kwambura abayoboke amafaranga (amaturo).

Mu itorero rya Church of Last Testament (Itorero ry’Isezerano rya Nyuma) yashinze mu 1991, afite abayoboke benshi baturuka mu mpande n’impande mu Burusiya, barimo n’abahanga mu mashuri.

Mu 2002, Pasiteri Sergei Torop (Vissarion nkuko abayoboke be bamwita), yigeze kubwira ikinyamakuruThe Guardian ko nta we uzagera ku Mana atamunyuzeho. Ati:

Sindi Imana ndetse ni ikosa kubona Yesu nk’Imana. Ibyo Imana shaka kuvuga, ibinyuzamo.

Operasiyo yo guhiga uyu mu Pasiteri yari ihuriweho na Polisi y’Igihugu, urwego rushinzwe iperereza n’izindi nzego z’umutekano. Byarangiye afatiwe hamwe n’ibindi byegera bye bibiri birimo Vladimir Vedernikov.