Print

Aubameyang yahishuye impamvu ikomeye yatumye yanga kujya FC Barcelona akaguma muri Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 September 2020 Yasuwe: 1707

Uyu rutahizamu w’imyaka 31 yavuze ko umutoza Arteta yamubwiye ko ikipe izahatana kurusha ubushize bituma afata umwanzuro wo kuyigumamo.

FC Barcelona niyo yari hejuru mu rugamba rwo gukura Aubameyang muri Arsenal ariko uyu munya Gabon yahisemo kongera amasezerano y’imyaka 3 aho azajya ahembwa amapawundi akabakaba ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru.
Aubameyang yafashije Arsenal gutwara FA Cup na Community Shield ku kibuga cya Wembley aho yanatsinze ibitego kuri iyo mikino yose.

Aubameyang yabwiye Sky Sports ati “Hari ibintu byatumye nguma mu ikipe.Ikintu cya mbere ni Mikel Arteta,kuko kuva yagera mu ikipe yazanye ibintu byiza byinshi n’uburyo bushya bw’imikinire.

Ndatekereza ko icyo ari ikintu cy’ingenzi kuko bihuza n’imikinire yanjye kandi ndizera ko azamfasha kuzamura imikinire yanjye.Icyo n’ikintu cy’ingenzi cyiyongeraho urukundo rw’abafana n’abantu bose bari mu ikipe.Buri wese amfata neza ku buryo nibona nko mu rugo.Iyo niyo mpamvu nagumye mu ikipe.”

Aubameyang yavuze ko muri Guma mu rugo umutoza Arteta yamusuye amubwira ko ashaka ko baganira ku bijyanye n’ahazaza he ndetse ko ashaka ko aguma muri Arsenal.

Arteta yabwiye Aubameyang ati “Nuguma mu ikipe,uzayikoramo amateka atazibagirana ariko byose bizaterwa n’icyo ushaka.Nibyo ushobora kujya mu makipe akomeye ugatwara ibikombe ariko ushobora kuguma hano ukaba umunyabigwi.”

Aubameyang wifuza kubaka amateka atazibagirana muri Arsenal,yavuze ko ubwo butumwa bwa Arteta bwatumye afata umwanzuro wo kuguma mu ikipe akagera ikirenge mu cy’abanyabigwi bayo nka Thierry Henry.

Kuva yagera muri Arsenal muri Mutarama 2018,Aubameyang amaze gutsinda ibitego 72 mu mikino 111 ndetse yatangiye umwaka w’imikino agaragaza ko atiteguye guhagarika gutsinda.

Pierre-Emerick Aubameyang yageze muri Arsenal aguzwe mu ikipe ya Borussia Dortmund miliyoni 56 z’amapawundi.