Print

Paul Rusesabagina yemeje ko bashinze FLN ’itagamije iterabwoba’ anashinja u Rwanda kumugambanira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 September 2020 Yasuwe: 4033

Saa mbili n’iminota 40 nibwo Rusesabagina yageze mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Bitandukanye n’izindi nshuro, yari yambaye impuzankano iranga imfungwa kuko kuva Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwakwemeza ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, yahise ajya gufungirwa muri gereza ya Mageragere.

Hagati ya 2018 na 2019 umutwe wa wa FLN - ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka MRCD Bwana Rusesabagina abereye umukuru wungirije - wagabye ibitero byaguyemo abantu mu majyepfo ashyira uburengarazuba bw’u Rwanda.

Bwana Rusesabagina uregwa ibyaha 13 yabwiye urukiko ko ibyakozwe na FLN atabifata nk’ibyoroshye, ariko we yari "ashinjwe ibya politiki gusa’ kandi ko ishami rya gisirikare n’irya politiki bya MRCD ’buri kimwe gikora mu bwigenge bwacyo".

Umucamanza yabajije Rusesabagina imikorere ya FLN n’ishingwa ryayo maze asubiza na Rusesabagina.

Ati“Nk’uko nabivuze, FLN ntabwo twayikoze nk’umutwe w’iterabwoba ahubwo yari uburyo nk’impunzi ziri hanze, twashakaga kwereka Umuryango Mpuzamahanga na Leta y’u Rwanda ko hari impunzi zibagiranye, zateshejwe agaciro, ziba mu nkambi ya za Zambia, Malawi, ziri kuzerera hirya no hino kugira ngo bimenyekane (attirer l’attention)."

“Ntabwo umugambi wa FLN wari iterabwoba ahubwo kwari ukureshya ngo imiryango mpuzamahanga imenye ko abo bose ari imbabare.

Ntabwo mpakana ko ibyo FLN yakoze ari ibyaha. Ni na zimwe mu mpamvu zatumye twe MRDC dutandukana na CNRD/FLN. MRDC igasigara ukwayo ikozwe na RRM, RDI Rwanda Rwiza na PDR.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta buryo Bwana Rusesabagina yakwitandukanya n’ibikorwa by’ubwicanyi n’iterabwoba byakozwe na FLN kuko mu gihe byakozwe uyu uregwa yari perezida w’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe.

Bwana Rusesabagina n’abamwunganira babwiye uru rukiko ko urw’ibanze rwafashe icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo rwirengagije impamvu baruhaye zirimo kuba rwaremeje ko Rusesabagina yeteye inkunga y’amafaranga umutwe wa FLN kandi nta bimenyetso bibihamya bihari.

Umushinjacyaha yavuze ko ibyaha Rusesabagina akekwaho byakozwe hagati y’umwaka wa 2018 na 2019. Bwavuze ko Rusesabagina adashobora kwitandukanya na FLN muri icyo gihe.

Buti “Kugira ngo atange ibisobanuro byamugora cyane”.

Bwavuze ko mu gihe cy’ibitero byagabwe mu Rwanda mu mezi ya Kamena 2019, ariwe wari umuyobozi wa MRDC kandi anakora cyane. Icyo gihe ngo nibwo habaye ibyaha byinshi cyane.

Ku bijyanye n’aho Rusesabagina yafatiwe, Umushinjacyaha yavuze ko yafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, kandi aho hari mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuburanishije bwa mbere.

Yavuze ko n’aho Me Rugaza yavuze Rusesabagina yaguze ikibanza, ari i Nyarutarama mu Murenge wa Remera, naho hari mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bityo ko urwo rukiko rwari rufite ububasha bwo kumuburanisha.

Ku kuba Rusesabagina arwaye, Umushinjacyaha yavuze ko batabihakana, kandi ko muri Gereza bavura dore ko n’indwara arwaye ari isanzwe. Umucamanza yamubajije niba Rusesabagina akeneye kujya kwivuriza mu bitaro byisumbuye yafashwa, maze asubiza ko yafashwa akaba yajya nko mu bitaro bya CHUK n’ahandi.

Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina mu myirondoro ye yavuze ko ari Umunyarwanda n’Umubiligi. Yavuze ko nta hantu na hamwe Rusesabagina yigeze agaragaza ko atari umunyarwanda kuko iyo ashaka kwiyambura ubwo bwenegihugu, yagombaga kwandika akabisaba.

Ku bijyanye n’ifatwa rye, Umushinjacyaha yavuze ko yafashwe ku wa 28 Kanama, ashyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 09 Nzeri agashyikirizwa Urukiko ku itariki ya 11 Nzeri. Bwavuze ko ibyakozwe byose byubahirijwe amategeko.

Rusesabagina yashinje u Rwanda kumugambanira ati "Ari ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, bose bashimangira kundega chat zavuye muri telefoni yanjye ariko hari izo birengagije zigomba kuba zatarututse mu nzego z’ubuyobozi bwa hano, ari nazo nanjye naregeye [u Rwanda] [kuri] Leta y’u Bubiligi.

Ndagira ngo mbasabe ko twakwaka u Bubiligi icyo kirego cy’izo chat zangambaniraga, zirimo amafilimi ya za porno [pornographie] bagombaga gushyira muri computer yanjye noneho bakazazindegesha. Ndagira ngo icyo kirego nacyo mugitumire.”

Umushinjacyaha yavuze ko nta kosa ryakozwe mu buryo yafashwe n’amasaha yafatiwe kuko inyandiko igaragaza ibazwa rye mu Bugenzacyaha yari ifite igihe kitarenga iminsi 15 kandi ko itigeze irenga itaregewe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta ngingo zifatika zagaragajwe n’uruhande rw’uregwa zatuma urukiko rwisumbuye rukuraho icyemezo cyo kumufunga cyafashwe n’urukiko rw’ibanze.

Bwana Rusesabagina yarezwe ibyaha 13, ibyaha atahakanye cyangwa ngo yemere byeruye muri iki cyiciro cyo kuburana ku gufungwa no gufungurwa by’agateganyo.

Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro ku bujurire bwa Bwana Rusesabagina tariki 02 z’ukwezi gutaha kwa 10.

Sources: BBC &IGIHE