Print

Alikiba yibasiye Diamond na Harmonize

Yanditwe na: Martin Munezero 25 September 2020 Yasuwe: 1671

King Kiba yahisemo kwibasira abantu bose bahora mu mpaka barwanira ikamba rya “King of Bongo Flava” (Umwami wa Bongo Flava) binyuze mu magambo yo mu ndirimbo ye nshya atunganijwe neza, azatuma izo mpaka ziruruhuka mugihe runaka.

Kiba ashimangira ko abo bahanganye (Diamond na Harmonize) bagiye bakoresha imbaraga zijimye (ubupfumu) kugira ngo bashimishe abafana kandi batware ikamba rye. Yakomeje yikubita mu gatuza ubwe, avuga ko abo bahanganye bibanda ku gukora ibikorwa bitunguranye kandi byabateza akaga kugirango bagaragare, nyamara we yiyemeje gukora umuziki mwiza.

Amwe mu magambo agize indirimbo ‘Mediocre’ ya Ali Kiba, ku bumva ururimi rw’igiswahili agira ati:

“…Njaa mi nashiba, unaishi kwa kuniiga, And I’m Alright

Ushamba mwiko kwa mtoto wa Kariakoo si

Chezi na dada zangu, nacheza na dada ako

Mixer mkong’oto

We unauza siso, mi ndio bishooo

Iga na ku-stop uone, huchuliziki hata tone

Mi nafanya wimbo, we unafanya skendo, uonekaneee, …”

Mu magamba macye ati “Ndashonje kandi nduzuye, mubaho munyigana, kandi ntacyo bintwaye….Mbyina na bashiki banjye, nkabyina na mushiki wawe, … Njye nkora indirimbo mugakora amahano, niko mumeze…”

Urebye amagambo yavuzwe haruguru biragaragara ko Diamond na Harmonize bombi bashinjwaga gukopera, banditse indirimbo z’abandi kandi ni ukuri ko mu 2011 Alikiba yabyinanye na mushiki wa Diamond, Queen Darleen, mu ndirimbo yabo ‘Nakupenda’.

Undi murongo usa nk’uwerekeza kuri bacyeba be ugira uti:

“…Unataka U-King na Mafundo

Mimi ndio BABA… King-dom…. Kingdom

Tena mnajishow, huyu Komandoo

Stage mafundo, wachafu wa roho, waongeza zero”

Bishatse kuvuga ngo: “Ushaka kuba Umwami n’ Amapfundo, Njye ndi Papa, umwami w’abami…Ubwami, …Ubundi wigaragaza gikomando, ….Amapfundo ku rubyiniro, imyuka mibi yanduye, ntacyo byongeraho,”

Mu gukemura impaka zishingiye ku ndirimbo Mediocre, Kiba yavuze ko abantu bose badashobora kuba umwami kandi buri gihe habaho umwami umwe icyarimwe. Aganira na Clouds FM, Ali Kiba yagize ati:

Ibintu byose naririmbye kuri Mediocre birumvikana, Umuntu wese arangwa kandi abantu bamwakira nk’uko bamwakiriye, Ntabwo abantu bose bashobora kuba UMWAMI. King niwe wenyine, kandi ntamuntu numwe uzamusimbura kugeza apfuye.

Icyakora, igice cy’abafana ba Diamond na Harmonize ntibamwishimiye, bavuga ko agendera kumazina y’abandi kugirango amenyekanishe ibihangano bye.