Print

Jurgen Klopp yatangaje umwihariko Arteta yazanye muri Arsenal watumye amutsinda 2 kose

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 September 2020 Yasuwe: 3018

Jurgen Klopp yavuze ko uburyo bushya bwo kugarira no kwiba umugono uwo muhanganye[counter attack] bwazanywe n’umutoza Arteta,butuma ikipe ya Arsenal igorana gutsinda.

Klopp yavuze ko iyi mikinire ya Arsenal igiye kugora amakipe makuru ahatanira Premier League n’ikipe ye irimo.

Klopp yagize ati “Bafite uburyo bushya bwo kugarira.Bugarira neza cyane.Buri mukinnyi wese agira uruhare mu kugarira.Bakina uburyo bwa 5-4-1 kandi iyo ufite abakinnyi bafite amayeri n’abahanga mu gukora Counter attack uteza ibibazo uwo muhanganye.

Navuga ibintu byiza byinshi kuri Arsenal,ariko nizeye ko tugifite amahirwe ku mukino tuzakina kuwa mbere nijoro.”

Klopp yavuze ko Arteta yamaze kugaragaza ko ari umutoza ukomeye nubwo yatangiye aka kazi mu Ukuboza 2019.

Ati “Mikel Arteta yamaze kugaragaza ko ari umutoza ukomeye mu gihe gito amaze mu kazi.Imyubakire y’ikipe ye irihariye.Uburinganire mu ikipe ye ni bwiza.Yahinduye buri kimwe cyose mu ikipe.”

Ku munsi wa 03 wa Shampiyona,Arsenal izasura Liverpool ku kibuga Anfield nyuma y’aho mu nshuro 2 ziheruka iheruka kuyitsinda muri Premier League na Community Shield.

Arsenal na Liverpool zimaze gutsinda imikino 2 yazo ya mbere kuko iyi kipe ya Arteta yatsinze Fulham na Westham mu gihe Liverpool yatsinze Leeds United ibitego 4-3,inatsinda Chelsea FC 2-0.