Print

Amashuri agiye gutangira, ingendo zakomorewe, amasaha yo gutaha n’ibindi byahinduwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2020 Yasuwe: 4174

Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri rivuga ko Amashuri azafungurwa mu gihe cya vuba,ingendo zihuza umujyi wa Kigali n’intara na Rusizi mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemewe.

Abafite amakoraniro atarenze abantu 30 ntibasabwa kubanza kwipimisha COVID-19 icyakora ababishaka babikora ku bushake kugira ngo birinde ndetse n’abanyonzi bemerewe gukorera aho bari basanzwe bakorera.

Amasaha y’ingendo yakomorewe yongerwaho isaha ava saa Tatu ashyirwa saa Yine z’Ijoro.

Iri tangazo ryagize riti "Amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo. Gahunda y’uko azatangira izatangazwa na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku isesengura rizakorwa.’’

Ku wa 16 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amashuri afunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus bituma abanyeshuri bahita bakurwa ku bigo by’amashuri barataha.

Ingamba zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri:

Ingendo zirabujijwe guhera saa Yine z’ijoro (10:00 Pm) kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 Pm).

Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zijya cyangwa ziva mu Karere ka Rusizi ziremewe.

Amakoraniro y’abantu batarenze 30 ntibasabwa kubanza kwipimisha COVID-19. Cyakora abantu barashishikarizwa kwipimisha COVID-19 ku bushake bwabo kugira ngo barusheho gufata ingamba zo kuyirinda.

Abitabira inama ntibasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 ariko abategura inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo kutarenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

Abatwara amagare mu bikora by’ubucuruzi (abanyonzi) bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bemerewe gukoreramo. Barasabwa kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima ndetse no gukoresha ingofero zabugenewe (casque) kugira ngo birinde banarinda abo batwara ingaruka zaturuka ku mpanuka.





Comments

TUYISHIME Maximillien 26 September 2020

We’re so happy