Print

Umukobwa w’uburanga budasanzwe uri gukoresha imyitozo abakinnyi ba Borussia Dortmund yaciye bintu ku isi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2020 Yasuwe: 4218

Uburanga bw’uyu mukobwa w’imyaka 21 bwatumye abafana ba Manchester United biheba bavuga ko yazanywe kugira ngo yice mu mutwe umukinnyi bifuza Jadon Sancho ntaze mu Bwongereza.

Uyu mukobwa bivugwa ko ari uwa mbere ku isi mu bakinnyi b’imikino ngororamubiri irimo no kwiruka,yahawe akazi ko kongerera igihaha abakinnyi ba BVB kugira ngo baryane muri uyu mwaka w’imikino.

Uyu mukobwa wagizwe n’umunyamideli kubera uburanga bwe,asanzwe ari kabuhariwe mu kwiruka ariyo mpamvu yitabajwe na Dortmund.

Uyu mukobwa yemeje benshi ubwo mu bakiri bato yafashije ubudage kwegukana umudali mu gusiganwa bahererekanya agate mu mikino ngororamubiri y’iburayi y’abatareng imyaka 20 muri 2017 [4x400 relay at 2017’s European Athletics Under-20 Championships.].

Muri uyu mukino kandi aherutse guhesha umudali wa Bronze mu mikino y’Iburayi y’abatarengeje imyaka 23.

Ikinyamakuru Busted Coverage giherutse gutora uyu mukobwa Schmidt nk’umukobwa ukina imikino ngororamubiri mwiza kurusha abandi bose.

Nk’umuntu ukorana na Puma ikorana nanone na BVB,uyu mukobwa yatumiwe mu myitozo y’iyi kipe kugira ngo atoze abakinnyi.

Yagaragaye ari gukorana imyitozo itandukanye n’abakinnyi barimo Thomas Meunier, Felix Passlack na Manuel Akanji.

Schmidt yahaye imyitozo myugariro w’imyaka 31, Mats Hummels yo kwirukanga metero 400,yamugoye cyane.

Abafana benshi bacitse ururondogoro kubera ubwiza bw’uyu mukobwa bamwe bamusabira akazi gahoraho mu gihe abandi basabye abakinnyi kumutereta.