Print

Miss Uwase Vanessa yerekanye ko urukundo rwe n’umuherwe w’umukongomani watumye ashaka kwiyahura rutigeze ruzima

Yanditwe na: Martin Munezero 26 September 2020 Yasuwe: 5869

Nyuma yuko Miss Vanessa ashyize hanze iyi foto amaze no kwandika amagambo ashimangira urukundo akunda fiancé we, fiancé we nawe ntiyaripfanye yahise amusubiza agira ati: ” Luv u 🥰🥰 “.

Ibi birashimangira ko urukundo rw’aba bombi rugihari nubwo rwagiye ruvugwamo agatotsi mu gihe cyashize gusa ibyo bikaba bisanzwe bibaho mu rukundo.

Ibi nibyo byatangajwe na Miss Vanessa na fiancé we kuri instagram bahamya ko urukundo rwabo rukiriho

Nyuma y’inkuru zivuga gutandukana kw’iyi Couple, aba bombi bongeye kugaragara barikumwe ubona banezerewe cyane mu gihugu cya Tanzania.

Putin Kabalu niwe wabanje kwandika ku rukuta rwe, ashyiraho ifoto ya Vanessa ari mu ndege arangije ati “Si njye urarota ungezeho nkakubona.” Uyu mukobwa nawe arangije ati “Nanjye rukundo wanjye. Turabonana mu kanya gato.”

Mu minsi yashize urukundo rw’aba bombi rwajemo agatotsi biturutse ku wundi mukobwa, nawe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga wari uri gukururana n’uyu mugabo wambitse impeta Miss Vanessa.

Ibi byarakaje cyane uyu mukobwa ahitamo kuba ahagaritse umubano we n’uyu mugabo wari umaze iminsi amuhaye imodoka.

Nyuma yo kuva muri Tanzania, hari amakuru yavuzwe ko Vanessa yashatse kwiyahura, bitewe no gukomeza kubabazwa n’uyu mugabo.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, inshuti ze zo kuri whatsapp zatunguwe n’ibyo yanditse ko umubyeyi we n’umuvandimwe bamufashije kutiyahura.

Miss Vanessa yanditse agira ati “Iyo bitaza kuba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si”!

Umwe mu nshuti ze za hafi avuga ko Vanessa yagerageje ibishoboka byose ngo asubirane n’umukunzi we Kabalu ariko bikanga bikaba iby’ubusa, bikamuviramo agahinda gakabije (depression).