Print

Umusore yahimbye uburwayi budasanzwe kugira ngo abone uko abenga umukunzi we wifuzaga ko bakora ubukwe buhenze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2020 Yasuwe: 5748

Nwoke yavuze ko yahungabanye cyane ubwo uyu mukunzi we yamuhaga fagitire ya miliyoni 4 z’ama Naira nk’ingengo y’imari y’ubukwe bwabo ndetse amusaba ko ahita yishyura miliyoni 1 bidatinze.

Yagize ati “Naterese umukobwa,hanyuma ambwira ko yifuza gukora ubukwe bwa miliyoni 4 z’ama Naira.Yambwiye ko ngomba guhita muha miliyoni 1 kugira ngo yishyure iby’ibanze by’ubukwe birimo n’ikanzu yo kwambara.”

Mu rwego rwo kubenga uyu mukobwa kugira ngo ntibashyingiranwe,uyu musore yagiye kwa muganga atanga ruswa,muganga amukorera icyangombwa kigaragaza ko afite ikibazo mu turemangingo birangira batandukanye.

Yagize ati “Kugira ngo nice ubukwenagiye kwa muganga ntanga ruswa bankorera icyangombwa cyo kubeshya ko mfite ikibazo mu turemangingo.Nabwiye umukobwa ko tutabana ahita arira cyane ariko aza kubyumva ubukwe burapfa.”

Abakoresha Twitter benshi bahise batangazwa n’amayeri y’uyu mugabo ndetse bamwe batanga ibitekerezo bashima uyu musore abandi bamunenga.

Umwe yagize ati “Yari amafaranga menshi cyane.Kwifuza gukora ubukwe buhenze gutyo ntutekereze uko umuryango wanyu uzabaho nyuma byari ubujiji kuri uyu mugore.

Undi yagize ati “Iyo abagore nabo bagize uruhare mu itegurwa ry’ubukwe bigirira akamaro impande zombi.Wakoze neza muvandimwe,gushyingiranwa nawe ntibyari guhita bikugira umumiliyoneri.Mureke azirongore.”

Abandi bantu banenze uyu musore bavuga ko yari kubanza kuvugana n’uyu mukobwa aho guhita amubenga.

Umwe yagize ati “Wari kubanza kumubwira ko utashobora iyo fagitire.Miliyoni 4 z’ama Naira si menshi ku bukwe.Ntabwo wari uwe kandi azabona undi.”