Print

Man U yahawe penaliti umukino warangiye, Chelsea ibona inota rimwe ku kaburembe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2020 Yasuwe: 2694

Kuri uyu wa Gatandatu habaye imikino y’umunsi wa 03 wa shampiyona ya Premier League yaranzwe n’udushya twinshi by’umwihariko mu mukino wabimburiye indi yose wahuje Manchester United na Brighton.

Nubwo Brighton nta mahirwe yahabwaga na benshi ugereranyije na United,yayiruhije cyane ndetse inayikoreraho agahigo ko kuba ikipe ya mbere muri Premier League iteye imipira myinshi igarurwa n’ibiti by’izamu kuko yateye 5.

Manchester United yabonye amanota 3 ya mbere muri Premier League bigoranye nyuma yo gutsinda iyi Brighton & Hove Albion ibitego 3-2.

Bijya gutangira,Brighton yatangiye umukino neza irusha cyane United yabonye penaliti ku munota wa 40, yinjijwe neza na Neal Maupay.Iyi penaliyi yabonetse ku ikosa Bruno Fernandes yakoreye kuri Tariq Lamptey ubwo yamutegeraga mu rubuga rw’amahina.

United yatsinzwe iki gitego ariko yahushijwe ibindi byinshi harimo n’imipira 2 yagaruwe n’ibiti by’izamu.

United nk’ikipe nkuru yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 43 ku mupira wari uturutse kuri coup franc yatewe na Fernandes hanyuma Maguire ahangana na Lewis Dunk bimuviramo kwitsinda.

Mu gice cya Kabiri,United yakomeje kurushwa byaje gutuma ku munota wa 47 irokoka penaliti yari itanzwe nyuma y’aho umusifuzi yabonye ko Paul Pogba yatuye hasi mu rubuga rw’amahina Aaron Connolly ariko VAR iratabara.

Ku munota wa 52,Marcus Rashford yatsindiye United igitego ariko VAR yemeza ko yari yaraririye gusa uyu mukinnyi yaje kwikosora ku munota wa 55 acenga ba myugariro ba Brighton atsinda igitego cyiza cyane.

Iki gitego cyashyize United mu mazi abira kuko bayatatse karahava,abakinnyi barimo uwitwa March,Trossard na Lamptey bibasira ubwugarizi bwa United karahava.

Muri uku gusatira United bikabije,Brighton yahuye n’uruva gusenya itera imipira 3 yagaruwe n’ibiti by’izamu n’indi yagiye ihagarikwa na ba myugariro ba United.

United yihanganye uko ishoboye kose ariko mu minota 5 yongewe kuri 90 itsindwa igitego na Solly March wazonze cyane United.

Iyi minota 5 yaje kurangira ari 2-2 ariko umusifuzi yongeraho undi umwe waje kubyara impaka ndende kuko United yabonye Koloneri,Bruno Fernandes ayiteye,Maguire ashyiraho umutwe ugana mu izamu ariko myugariro wa Brighton akuramo umupira nibwo Umusifuzi Kavanagh yahise asifura ko umukino urangiye.

Akimara gusifura,abakinnyi ba United bamwuzuyeho bavuga ko uwitwa Neal Maupay yagaruye umupira n’ukuboko niko kujya kureba kuri VAR.

Kavanagh abonye ko Maupay yakoze umupira,yisubiyeho yongera gukomeza umupira atanga penaliti yinjijwe na Bruno Fernandes,ahesha United intsinzi yayo ya mbere muri uyu mwaka w’imikino.

Ku rundi ruhande,Chelsea yari yasuye West Bromo ariko nayo mu minota 27 gusa yinjijwe ibitego 3-0 byose byaturutse ku burangare bwa ba myugariro bari barangajwe imbere na Thiago Silva.

West Bromwich Albion yafunguye amazamu ku munota wa 04 ibifashijwemo na Callum Robinson.Uyu rutahizamu kandi niwe watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 25,ku ikosa Thiago Silva wananiwe gufunga umupira Kovacic yari amuhaye,awutwarwa n’uyu rutahizamu wahise aroba umunyezamu Caballero.

Ku munota wa 27 w’umukino,West Bromo yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe na Kyle Bartley ku burangare bwa ba myugariro bagize ngo yarariye.Igice cya mbere cyarangiye WBA iyoboye n’ibitego 3-0.

Frank Lampard yagarukanye ingamba nshya yinjiza mu kibuga Azpilicueta na Hudson-Odoi akuramo Kovacic na Alonso byatanze umusaruro kuko ku munota wa 55 Mason Mount yabonye igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yateye.

Ku munota wa 70 Callum Hudson Odoi yatsinze igitego cyiza cyane ku mupira mwiza yahawe na Kai Havertz bazamutse bahererekanya kugera mu rubuga rw’amahina.

Chelsea yabonye inota rimwe ku munota wa nyuma ibifashijwemo na Tammy Abraham biyifasha kugira amanota 4.