Print

Nyakabanda:Umugabo yaguye mu maguru y’indaya

Yanditwe na: Martin Munezero 27 September 2020 Yasuwe: 6200

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020, nyuma y’amakuru yatanzwe n’uwo mugore bari bararanye, ni bwo ubuyobozi bw’umurenge n’inzego zishinzwe umutekano zageze muri urwo rugo zigasanga umugabo yamaze gupfa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, yemeje ayo makuru ko uwo mugabo yaguye mu rugo rw’umugore bivugwa ko akora umwuga w’uburaya. Aganira na Igihe dukesha iyi nkuru, yagize ati:

Ni byo koko hari umugabo wapfuye, yari yararanye n’umugore bivugwa ko yakoraga umwuga w’uburaya, hanyuma bwakeye mu gitondo asanga uwo mugabo yapfuye.

Abajijwe niba uwo mugore atasobanuye icyishe uwo mugabo, Mugambira yavuze ko ”umugore yasobanuye ko baryamye umugabo ari muzima, yajya guhindukira mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri agasanga yapfuye.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’uru rupfu, avuga ko iperereza rigikorwa ngo hamenyekane icyaba cyahitanye uyu mugabo.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Kacyiru, naho umugore bararanye ari mu maboko y’ubugenzacyaha mu gihe iperereza rikomeje.