Print

Umutoza Ronald Koeman yasubije Messi wamushinje kujugunya nabi Luis Suarez

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 September 2020 Yasuwe: 4425

Kuwa Kane w’iki cyumweru nibwo Suarez yasezeye kuri FC Barcelona yerekeza muri Atletico Madrid ariko yemeje ko yabwiwe n’umutoza ko atamukeneye mu ikipe ye.

Amakuru avuga ko Koeman yahamagaye Suarez ari mu biruhuko amubwira ko agomba gushaka aho yerekeza kuko atamubona mu mishanga yazanye muri FC Barcelona.

Uku gusezererwa nabi kwa Suarez kwababaje cyane Lionel Messi wavuze ko ababajwe n’uko iyi nshuti ye bari bamaze imyaka 6 bakinana yajugunywe hanze ndetse yemeza ko ibyo ikipe ya FC Barcelona iri gukora ubu nta gisigaye kimutungura.

Umutoza Ronald Koeman yabwiye ko muri iyi filimi yo gusezerera Suarez nta ruhare yayigizemo ahubwo byakozwe n’ubuyobozi.

Ati “N’ibintu bisanzwe ko Messi yarakara kubera ko inshuti ye yagiye kuko bibaho mu mupira ariko nta gushidikanya mfite kuri we kuko namubonye mu myitozo.

Biragaragara ko nabaye umuntu mubi muri iyi filimi yo kwirukana Suarez ariko siko bimeze.N’umwanzuro wafashwe n’ikipe.Nubaha Suarez kandi ndamwifuriza amahirwe masa mu ikipe ya Atlético Madrid.

Mu gusezera kuri Suarez,Lionel Messi yavuze ko bimubabaje cyane kubona akamaro Suarez yagiriye iyi kipe, yarangiza ikamujugunya hanze mu buryo babikozemo gusa yavuze ko ku rwego ikipe iriho ubu nta na kimwe kikimutungura.

Ubutumwa Burambuye Messi yahaye Suarez amusezeraho:

“Nari natangiye kubitekereza ariko uyu munsi nagiye mu rwambariro nsanga rurampamagara.Bigiye kunkomerera cyane kudakomeza kudasangira nawe buri munsi ku bibuga no hanze yabyo.Tugiye kugukumbura cyane.

Twamaranye imyaka myinshi,dutsinda amakipe.Twasangiye amafunguro menshi ya saa sita na nimugoroba.Hari ibintu byinshi tutazibagirwa mu gihe cyose twamaranye.

Bizaba bitangaje kukubona wambaye undi mwenda noneho ikirenzeho mpanganye nawe mu kibuga.

Wari ukwiriye gusezererwa mu buryo bujyanye n’uwo uri we:Umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu mateka y’ikipe.Umuntu wagejeje kuri byinshi ikipe ndetse nawe ku giti cyawe.Ntabwo wari ukwiriye kujugunywa hanze nkuko babikoze ariko kuri uru rwego nta kintu kikintangaza.

Luis Suarez n’umukinnyi wa gatatu mu bafite ibitego byinshi mu mateka ya FC Barcelona.

Yavuye muri FC Barcelona amaze gukina imikino 283,atsinda ibitego 198,atanga imipira yavuyemo ibitego 109.