Print

Rurageretse hagati ya Diyosezi ya Butare na Sosiyete y’Ubwubatsi Garco

Yanditwe na: Ubwanditsi 27 September 2020 Yasuwe: 6664

Mu Ukuboza 2017 nibwo habayeho amasezerano hagati ya Diyosezi Gatolika ya Butare ihagarariwe na Msgr Filipo Rukamba na sosiyete y’Ubwubatsi Garco Ltd ihagarariwe na Architect Jean Baptiste Cyusa yo kubaka Centre Pastorale, iruhande rwo ku gice cy’ahahoze Procure ku bazi Umujyi wa Butare.

Aya masezerano yari afite agaciro ka 314,869,700frws yari ayo kubaka inyubako ya niveau 3 yo gukoreramo n’imwe mu miryango gatolika ya Diyosezi ya Butare ndetse n’igice cy’abacunga ibintu bya Diyozezi (Economat Generale).

Uretse aya mafaranga, bikaba byari biteganyijwe ko mu bikoresho bizifashishwa hari n’ibizava ku mazu asasenywa aho iyi nyubaka nshya yari kuzamurwa( n’ubwo byaje guhinduka ntizisenywe) ariko agaciro k’ibikoresho byari kuzivaho ntikabarirwe).

Bikaba byari biteganyijwe ko amasezerano azarangira mu kwezi kwa 8/2018.

Gusa mu gutangira kubaka, havutse ikibazo cyo kubona ikibanza cyo guterekaho inyubako kuko ibipimo byari byarafashwe mbere byafatiwe mu gice kitari cyubatseho ariko cyegereye cyane ahazubakwa,ahapimwe hari hegereye inyubako zizasenywa ngo hazamuke iyi nshya, mu kubaka basanze ibipimo byo kuri iki gice bitandukanye n’ibipimo byari ahazazamuka inzu nyir’izina.

Ibi byatumye Garco ihita yandikira Diyosezi (mu Ukuboza 2017) iyisaba inyongera y’akazi (Avenant) ku mirimo yiyongereye yo gutunganya ahazaterekwa inzu, hagombaga kuva itaka ryinshi ariko hakajyamo n’irindi ryabugenewe rikoreshwa mu bibanza by’inyubako. Iki gihe gutangira kubaka byari byabaye bihagaze.

Muri Gicurasi 2018 nibwo Diyosezi yemereye Garco iyi nyongera, imirimo irasubukurwa, ariko gahunda yo kuba yaba yarangiye mu kwa 8/2018 isubira inyuma mu buryo impande zombi zitigeze zandikiranaho ariko zikabwumvikanaho.

Nyuma yo kwemeza inyongera y’akazi, aho irangiriye hajemo ikibazo kuko yari ifite agaciro ka 38,711,000frws ariko mu kwa 8/2018 Diyosezi yishyura Garco miliyoni 23,224,000frws.

Sosiyete ya Ing Theophile Sebakwiye yakurikiranaga imirimo y’inyubako na Diyosezi bemeje ko hari ibyo Garco yabariye inyongera ku gaciro kanini, n’ubwo Garco yabihakanaga. Ubu aya mafaranga yasigaye nayo ari muyo Garco ikishyuza Diyosezi.

Amakuru Umuryango wamenye ni uko Centre Pastorale yubatswe ku nkunga ya Diyosezi Gatulika imwe yo mu Busuwisi ariko babanje kohereza igice kugira ngo imirimo nigira aho igera bazohereza andi bashingiye kuri raporo zatanzwe z’aho imirimo izaba igeze.

Uku niko Centre Pastorale niyuzura izaba isa

Mu ntangiriro, Diyosezi na Garco bari bumvikanye ko hashingiwe ku buryo amafaranga y’umuterankunga azagenda aboneka bakubaka mu byiciro 2, Ikiciro cya mbere kikaba kuzamura igikanka cy’inyubako, ikiciro cya kabili kiba imirimo yo kurangiza inyubako. Mu kwezi kwa munani 2018 hageze imirimo yo kubaka igikanka yari igeze kuri 50%.

Mu kwezi kwa cyenda 2018, ukwezi kumwe kurenze ku gihe impande zombi zari zihaye ko imirimo yo kubaka izaba yarangiye, ariko nanone bizwi ko byatewe n’inyongera y’akazi yatinze kwemezwa, impande zombi zaricaye zemeranwa ko amaseserano agiye kubarirwa hamwe, kuzamura igikanka n’imirimo yo kurangiza inyubako byose bikabarirwa hamwe.

Nyuma yo kwemeranwa guhuriza imirimo yose mu masezerano amwe, taliki 15/10/2018 hasinywe amasezerano hagati ya Diyosezi na Garco, bemeza ko imirimo ihurijwe hamwe, kandi bemeranwa ko aho yari igeze ari kuri 23%, kandi nta kibazo ku mirimo yakozwe ukurikije agaciro k’amafaranga Garco yari yahawe.

Iki gihe bemeje ko Garco ihabwa 20% ku gaciro k’amasezerano yose ngo igeze imirimo kuri 43%. Nyuma yo kugeza imirimo kuri 43% yari guhabwa andi mafaranga angana na 20%, yagera kuri 63%, igahabwa andi angana na 20% ngo igere kuri 83%, imirimo yarangira igahabwa 12%, nyuma y’amezi atandatu inyubako imurikiwe nyirayo bakagenzura uko ihagaze niba ntabyo gukosora Garco igahabwa igice cya nyuma kingana na 5%.

Kuri aya masezerano noneho, Diyosezi yategetse Garco ko igomba gutanga ingwate y’amafaranga izakira mbere yo gukora ingana na miliyoni 40.

Aya masezerano yari burangire mu kwezi kwa 08/06/2019. Bikaba bivuze ko aribwo inyubako yari kuba irangiye.

Taliki 23/5/2019 Garco yandikiye Diyosezi iyimenyesha ko imirimo yamaze kurenga kuri 43%, isaba kwishyurwa 20% ngo ibashe kugera kuri 63% y’imirimo, ariko inasaba inyongera y’igihe cyo kurangiza imirimo y’amezi 5.

Mu mpamvu Garco yatangaga zo kuba yarakererewe harimo kwishyurana bitinze mu ntangiriro, imvura yagiye idindiza imirimo,imirimo y’inyongera (kongera uburebure bw’inyubako, aho gutereka ibigega, kubaka “kave”), imikoranire n’Uwagenzuraga inyubako yarimo ibibazo n’ibindi.

Italiki y’amasezerano yarangiye Diyosezi itarasubiza. Taliki 29/8/2019 nibwo Diyosezi yandikiye Garco iyibwira ko amasezerano atazakomeza ndetse ahubwo igomba gusubiza igice ku mafarara yari yahawe ngo igeze imirimo y’inyubako kuri 43%. Raporo y’ushinzwe gukurikirana imirimo yo kubaka ya Garco yari yemeje ko imirimo igeze kuri 39,8% kandi harasabwaga byibuze 43% ngo Garco ibe yahabwa ikindi gice.

Iki gihe impande zombi zananiwe kumvikana. Garco ivuga ko ari ibibazo byihariye ifitanye n’abagenzura imirimo y’inyubako. Yavugaga ko mu buryo bw’ibanga umukozi wayo wari ukuriye imirimo yo kubaka yari afitanye umugambi wundi n’umukozi w’abagenzura imirimo yo kubaka inyubako.

Garco yavugaga ko aba bakozi bombi bari bahuriye ku yindi nyubako y’ababikira yubakwaga hafi na IPRC, uwagenzuraga imirimo yo kubaka aho Garco yubaka inzu ya Diyosezi niwe wubakaga iyi nzu y’Ababikira, naho umukozi ukuriye aba Garco bubaka inyubako ya Diyosezi akaba ariwe umugenzura kuri iyo y’ababikira.

Ibi bikaba byaratumye Garco ivuga ko aba bakozi bakoze ubugambanyi bwateguwe ngo bazamuvane mu mirimo ya Diyosezi bazasigare bahakora.

Ibibazo bikomeje kunanirana, Garco na Diyosezi bemerenyijwe kuzana umugenagaciro wundi ngo abakiranure ku bijyanye n’aho imirimo y’inyubako yari igeze. Diyosezi yandikiye urugaga rw’abagenagaciro rubaha uwitwa Shumbusho Jean Pierre waje gusohora raporo ivuga ko imirimo igeze kuri 40,99%.

Iyi raporo nayo ntibaje kuyivugaho rumwe kuko Garco yavugaga ko hari imirimo itarabazwe ndetse n’ibikoresho byari kuri ahubakwa bitabazwe kandi byaraguriwe kuzubakishwa.

Hagati aho imirimo yari yarahagaze.

Taliki 06/11/2019, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yatumiye impande zombi ngo arebe ko yagira aho azihuriza, na mbere y’aho, Urwego rw’Umuvunyi rukaba rwari rwaragerageje narwo kwinjira muri iki kibazo ariko biranga.

Umuyobozi w’Akarere kahuye yahurije mu nama Umunyabintu wa Diyosezi (Econome Generale), Padiri Placide Uwineza ubuyobozi bwa Garco ndetse n’abakurikiranye imirimo y’inyubako, umwe umwe avuga uko ikibazo gihagaze n’impamvu zo kutumvikana kwabo ko zishingiye kuri raporo z’aho imirimo igeze, bemeranwa ko basaba urugaga rukabaha undi mugenagaciro wakongera agakora raporo yakiranura impande zombi.

Taliki 13/11/2019 Umuyobozi w’Akarere yandikiye Urugaga rw’abagenagaciro arusaba umugenagaciro wakongera gufasha gukora igenzura ry’aho imirimo yari igeze raporo ye igakiranura impande zombi.

Ibaruwa y’Akarere isaba umugenagaciro

Taliki 05/12/2019, Mbarushimana Theogene, umugenagaciro wasabwe n’Akarere ngo akiranure impande zombi nawe yazanye raporo mu nama n’ubundi yari yatumijwe n’Umuyobozi w’Akarere irimo impande zombi zifitanye ibibazo. Raporo ye yemezaga ko imirimo yari igeze kuri 41,8%.

Nyuma yo kumurikirwa iyi raporo, haje kubaho kuyiganiraho no kuyikosora mu mibare imwe n’imwe, bongeraho n’ibyo umugenagaciro yibagiwe cyangwa atashyizemo, iki gihe basinye ku mpapuro bakosoreyeho, bamusaba kugenda agahuza imibare yakosowe agasohora raporo ya nyuma. Garco yo ivuga ko bamaze gukosora bateranyaga byose bagasanga imirimo yari igeze kuri 50,4%.

Raporo impande zombi zakosoye zigasinyaho

Iyi raporo ikorwa abatekinisiye ba Diyosezi, aba Garco ndetse n’ab’Akarere bakaba bari barayigizemo uruhare kuko bajyanye bose mu kubara ibyakozwe ku nyubako, ari nako kuyikosorera hamwe aho isohokeye.

Gusa, raporo bari bakosoye Garco ivuga ko itigeze isohoka. Aha akaba ariho hahise hakomeza kuba izingiro ry’ikibazo, ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere buva muri iki kibazo bubwira impande zombi ko ibyo bwari kubafasha bwabikoze byarangiye bakomereza mu zindi nzego.

Impande zombi inzira yo kumvikana zarayihagaritse zigana inkiko. Ubu urubanza rugeze mu bujurire mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi

Hagati aho, taliki 06/01/2020 Diyosezi yirukanye Garco ku nyubako, ikomeza imirimo binyuze mu kwigurira ibikoresha biguzwe n’Umunyabintu wa Diyosezi bakishakira abafundi bubaka.

Imirimo imaze amezi 2 ikomeje, hagati muri Werurwe 2020, muri raporo Umuryango ufitiye kopi yaherekeje ibyangombwa bisaba Akarere kongerera igihe icyangombwa cyo kubaka Diyosezi yavugaga ko imirimo yo kubaka yari igeze kuri 81%.

Garco yo ikaba ivuga ko iyi raporo igaragaza ko bayirukanye imirimo yari kure cyane ugereranyije n’ibipimo by’aho abagenagaciro bavugaga ko yari igeze.

Hano Garco yavugaga ko imirimo yari igeze aharenga kuri 50%, abagnagaciro bakemeza 41,9%
Hano Diyosezi yavugaga ko imirimo yari igeze kuri 81%

Ese abafite aho bahuriye n’ibi bibazo babivugaho iki?

Umuyobozi wa Garco, Cyusa Jean Baptiste avuga ko ngo niyo wakwirengagiza ibindi byose ukareba ibigaragazwa na raporo ya Diyosezi mu nyandiko isaba icyangombwa cyo gukomeza kubaka, raporo nyuma y’amezi 2 imirimo isubukuwe inyubako yari igeze kuri 81% ngo bigaragaza akarengane n’ubugambayi bagiriwe ngo bahagarikwe ku mirimo.

Cyuza Jean Baptiste uyobora Garco yagize ati: “wasobanura gute ukuntu mu mezi abiri waba uvuye kuri 41,9% bavuga ko imirimo yari iriho badusezerera ukagera kuri 81% inzu ikiri yayindi nta cyahindutse. Nta kihariye bongeyeho, igikanka ni icyo twari twarubatse, icyo bakoze ni ugusakara, uretse kuturenganya iriya hafi 40% bavuga bubatse yavuye he, ni ukuvuga ko igice kinini ari imirimo yacu biyitiriye bakaba bari kutuzengurutsa mu manza”.

Mbarushimana Theogene, Umugenagaciro Urugaga rw’Abagenagaciro rwahaye Ubuyobozi bw’Akarere ngo akiranure impande zombi, avuga ko imibare y’aho imirimo yari igeze ku nyubako bayikoranye n’abatekinisiye b’impande zose (Garco, Diyosezi, Akarere n’abagenzuye imirimo yo kubaka).

Aho asohoreye raporo (yagaragazaga ko imirimo yari kuri 41,9%) abatekinisiye b’impande zombi bagize ibyo bakosora, bagasinya ku nyandiko zikosoye ariko we nk’uhawe akazi agasubira ku nyubako agasanga hari ibyo bakosoye bitari ibyo, bituma raporo ye ayirekera uko yari imeze ntiyasohora irimo imibare bakosoreye hamwe mu nama.

Mbarushimana yagize ati:”hari imibare twabaze turi mu karere, biri muri raporo finale (ya nyuma) ariko uburyo nabibazemo nibwo atemera (Garco), navuze ko ibiri kuri Plan (igishushanyo mbonera) y’inzu ntibyahuraga n’ibyari kuri Tarrain (aho inzu yubakwa) aho niho harimo akabazo niyo nakongeramo (ibyo bakosoye) ntibyahura n’imibare”.

Mbarushimana avuga kandi ko koko yisubiranye ku nyubako nyuma y’aho abatekinisiye bose bemeje ibigomba gukosorwa agakora raporo ye atitaye kubyo bakosoye kuko ngo nta nshingano zo gukorana nabo yari yahawe kandi ariwe wari kubibazwa.

Yagize ati:”Nisubiranyeyo (ku nyubako) kuko nta nshingano zo gukorana nabo nari mfite, kuko ari jye wari kubibazwa”.

Mbarushimana yabwiye Umuryango ko nk’umuntu wari wahawe inshingano zo gukiranura abafitanye ibibazo yasanze ikibazo nyamukuru ari ikivandimwe abafitanye ikibazo bakoreyemo cyane mu ntangiriro cyo kuba uwakoze inyigo y’inyubako ari nawe wahawe akazi ko kuyubaka, ibintu abona ko byari ikibazo gikomeye.

Umuryango wagerageje kuvugana na Musenyeri wa Diyozesi ya Butare, Msgr Filipo Rukamba adusaba ko amakuru yose kuri iki kibazo twayasaba Padiri Uwineza Placide, Umunyabintu wa Diyosezi (Econome Generale).

Gusa Padiri Placide yabwiye Umuryango ko nta byinshi yatangaza kuri iki kibazo. Avuga gusa ko Garco itubahirije amasezerano yagiranye na Diyosezi ikirukanwa, ikarega Diyosezi mu rukiko urubanza rwa mbere Garco ikaba yaratsinzwe ubu bakaba bari mu bujurire.

Yagize ati:” Garco ntabwo yubahirije amasezerano, irarega, urubanza rwa mbere iratsindwa, ubu urubanza ruri mu bujurire, ibindi byaba ari ukwica “procedures” (imigendekere y’urubanza).

Umuryango wabajije Padiri Placide niba Diyosezi igira uburyo bwo guhitamo ndetse no gukurikirana abakorana nayo imirimo inyuranye bunyuze mu mucyo kandi buha amahirwe angana abujuje ibisabwa yirinda kugira icyo abitubwiraho.

Uku niko Centre Pastorale niyuzura izaba isa

Comments

Imana ishimwe 29 September 2020

Ntibyumvikana kabisa inzu yatangiye kubakwa muri2017 kugera2020 bahagarika igikanka 3 Niveaux none ngo ni 41%nyuma yamezi abiri bahagaritse amasezerano ngo bagiye gushaka icyangombwa ngo bakomeze bubake ngo igeze kuri81% ? Aka ni akarengane gakabije uyu umupadiri yigiriye rwiyemezamirimo.MSG Rukamba nutareba neza iyi Diocese iraza guhomba nka Diocese ya Kibungo mugihe bishize dore naho nuku byatangiye


Gasikonyi 28 September 2020

Aba basore babapadiri baraje bahombye Rukamba bafite inzara nyinshi .ni tura tugabane niwanga bimeneke Cyusa rero ntiwabimenye Abapadiri bari abacyera


Tomasi 28 September 2020

Ikibazo umuryango urangirijeho nicyo kibazo nyamukuru gikomeye cyane. Nta buryo buhari bwo gukorera mu mucyo buhari


fille 28 September 2020

bihayimana mukoreshe ukuri kwimana nubunyangamugayo bwayo mukemure ikibazo mumahoro byagaragaye ko mumafaranga muteshuka kandi ariho bwakagaragarije ko mwihaye imana byukuri ntimutsindwe nibyisi ndabingize


Singirankabo 28 September 2020

Mubwubatsi Igikanka nicyo gihenda ,ariko kandi mumezi abiri ntabwo waba uvuye kuri 41,9% ngo ube ugeze kuri 81% bigaragara ko hano harimo kugambana kugirango bakuremo Garco bakoreshe abo bashakaga ko gukorana na Placide Padiri


Shumbusho 28 September 2020

Uyu mupadiri Placide ntiyashakaga gukorana na Garco