Print

Cristiano Ronaldo yongeye gukora agahigo gakomeye I Burayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 September 2020 Yasuwe: 2518

Cristiano Ronaldo w’imyaka 35 yaraye atsinze igitego cya 450 mu mashampiyona atandukanye ku mugabane w’I Burayi yanyuzemo akaba ariwe mukinnyi wa mbere ubikoze.

Ronaldo ukomeje kwigaragaza nubwo akuze,yarokoye Juventus yahawe ikarita itukura ya Adrien Rabiot ku munota wa 62.

AS Roma niyo yafunguye amazamu ibafishijwemo na Jordan Veretout kuri Penaliti ariko Cristiano Ronaldo nawe yahawe indi penaliti nawe arayinjiza.

Ku munota wa 45 nabwo Veretout yashyizemo igitego cya 2 nyuma ya Counter attack bakubise Juventus yari imaze gutera nabi free kick yabo.Igice cya mbere cyarangiye AS Roma iri hejuru ku bitego 2-1.

Nubwo Juventus yahawe umutuku ikirimo umwenda,Cristiano Ronaldo yayirokoye ku munota wa 69 ubwo yahabwaga umupira mu kirere,agasimbuka metero 2.16 akawushyira mu rushundura.

Iki gitego cyabonetse AS Roma imaze guhusha uburyo bubiri bwabazwe aho kapiteni wayo Edin Dzeko yabupfushije ubusa.

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 450 mu mashampiyona 5 akomeye ku mugabane w’I Burayi ndetse ibi bitego aracyabyongera kuko nta gahunda aratangaza ijyanye no gusezera kwe.

Umutoza Andrea Pirlo wa Juventus yavuze ko ikipe ye ikirimo kwiyubaka cyane ko benshi mu bakinnyi be ari bashya.

Ati “Ni intambwe isubira inyuma ariko nk’ikipe turacyiyubaka.Nta mahirwe twabonye yo gukora imyiteguro y’umwaka w’imikino ndetse nta n’imikino myinshi ya gicuti twagize.

Morata yageze mu ikipe mu minsi 2 ishize naho Arthur yari amaze amezi 6 adakina kandi umwanya yinjiriye mu kibuga yitwaye neza.”

Amakipe Cristiano Ronaldo yatsindiye ibi bitego 450:

Manchester United yatsinzemo 84 mu mikino 196
Real Madrid yatsinzemo 311 mu mikino 292
Juventus amaze kuyitsindira ibitego 55 mu mikino 66 games