Print

Amashusho y’umuhanzi nyarwanda yifashe ari guhohotera umwana we akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga

Yanditwe na: Martin Munezero 28 September 2020 Yasuwe: 3783

Mu mashusho uyu muririmbyi yumvikana abwira uyu mwana wari witumye mu buriri ati: “Saba imbabazi ko utazongera kunnya ku buriri. Vuga ngo ntabwo nzongera kunnya ku buriri.”

Uyu mwana muto wari upfukamye anikoreye umwanda yemeye ko atazongera kwituma ku buriri.

Mu ijwi ry’umwana humvikanamo ikiniga, ibyumvikanisha ko umuhanzi Ndandambara yabanje no kumukubita mbere yo kwifata amashusho amwihanangiriza.

Uwitwa Tr. Patrick ku rubuga rwa Twitter, yasabye Polisi y’igihugu gukora akazi kayo kuri ririya hohoterwa, Polisi y’igihugu itangaza ko igiye kumukurikirana.

Polisi yagize iti: “Mwiriwe Patrick, murakoze ku makuru muduhaye tugiye kubikurikirana.”

Nsabimana Leonard A.K.A Ndandambara, aririmba mu rurimishami rw’Ikigoyi ruvugwa iwabo mu karere ka Rubavu.

Uyu muririmbyi yamamaye mu indirimbo yise ‘Ndandambara yandera ubwoba’ yakoreshejwe mu kwamamaza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri 2017, gusa aheruka gusohora n’indi ndirimbo nshya yise “Covid-19 Ndandambara”.


Comments

Innocent 28 September 2020

Ariko uretse ko yishyize ku karubanda, umwana yitumye mu buriri wamureka koko? Njyewe uburere nk’ubwo sinabutanga da!