Print

Umugore wa Luis Suarez yagaragaje ko afitiye inzika FC Barcelona kubera ibyo yakoreye umugabo we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2020 Yasuwe: 1797

Suarez w’imyaka 33 yeretse FC Barcelona icyo yahombye ubwo mu mpera z’icyumweru gishize yatsindiraga Atletico Madrid ibitego 2 yinjiye mu kibuga asimbuye akanatanga n’umupira wavuyemo igitego mu mukino iyi kipe ye nshya yanyagiyemo Granada ibitego 6-1.

Uyu mugore wa Suarez ntiyatinze kugaragaza ko yishimiye mugabo we mu butumwa yashyize kuri Instagram aho yagaragaje ko umugabo we akwiriye kwishima.

Yagize ati “Ibi nibyo ukwiriye.Mbega ukuntu ari byiza kukubona wongeye kwishima!!!.”

Aya magambo umugore wa Suarez yayashyize munsi y’ifoto ye ari kwishimira kimwe mu bitego yari amaze gutsindira Atletico Madrid.

Umugore wa Messi witwa Antonella Roccuzzo,usanzwe ari inshuti magara ya Sofia,yasubije ubu butumwa ashyiraho utumenyetso two gukoma amashyi.

Mu cyumweru gishize nibwo Suarez yagaragaye ari kurira ubwo yasezeraga ku ikipe ya FC Barcelona yari amazemo imyaka 6 ndetse yayitsindiye ibitego 198.

Suarez yabwiye abanyamakuru ko atifuzaga kuva muri FC Barcelona ariko umutoza w’iyi kipe yamubwiye ko atamukeneye niko gushaka uko yakwerekeza muri Atletico Madrid nayo isanzwe ikomeye muri Espagne.

Messi usanzwe ari inshuti ikomeye y’uyu rutahizamu bakinanaga yavuze ko yababajwe n’ukuntu uyu mugenzi we yirukanwe gusa yemeza ko ibyo ubuyobozi bwa FC Barcelona busigaye bukora bitamutangaza.

Ati “Wari ukwiriye gusezererwa mu buryo bujyanye n’uwo uri we:Umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu mateka y’ikipe.Umuntu wagejeje kuri byinshi ikipe ndetse nawe ku giti cyawe.Ntabwo wari ukwiriye kujugunywa hanze nkuko babikoze ariko kuri uru rwego nta kintu kikintangaza.