Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa (Motel Urwuli) uherereye mu murenge wa Huye mu Karere ka Huye

Yanditwe na: Ubwanditsi 25 September 2020 Yasuwe: 180

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa kane taliki 01/10/2020 saa sita n’igice z’amanywa (12h30) azateza muri cyamunara umutungo utimukanywa ugizwe n’inzu zirimo Motel Urwuli ya Gasana Gasprad iherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Huye, Akagali ka Rukira Umudugudu wa Gahenerezo kugira ngo hishyurwe umwenda abereyemo BRD.

Cyamunara ikaba izabera aho umutungo uherereye. Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel igendanwa ya Me Bajeneza Gervais: 0788357831/0785109745.