Print

Umugabo yataye ubwenge ku munsi w’ubukwe bwe nyuma yo kumenya ko umugeni we afite abana 4 bakuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2020 Yasuwe: 28909

Uyu Omwenga yabyutse yitegura ubukwe nk’ibisanzwe ariko yitegura kujya gusezerana yumva inkuru atari azi ko umugore we afite abana 4 bakuru niko kwitura hasi ahita ata ubwenge.

Uyu mugabo yamenye ko abana b’uyu mugore bose ari abahungu bituma mu mutwe we byivanga cyane ko yari azi ko umugore we atarashaka.

Ubukwe bw’aba bombi bwagombaga kubera ku rusengero rw’abarokore ahitwa Pentecostal Nyansiongo ward, mu ntara ya Kisii muri Kenya.

Vunah Fm yavuze ko bwana Omwenga yari yateguye bikomeye ubukwe bwe ariko akimara kuvumbura uyu mugore we yituye hasi ubwenge buratakara.

Amakuru avuga ko uyu mugore yahishuye ko afite abana 4 bafite hagati y’imyaka 4 na 12 ubwo bombi barimo gusezerana bituma uyu mugabo ata ubwenge ndetse ngo yakangutse avuga ko iby’ubukwe yabivuyemo akeneye kongera gutekereza neza.

Ku rundi ruhande,umugore witwa Hayley Hale w’ahitwa Rhymney Valley muri Wales yataye ubwenge ubwo yari amaze kurahirira kubana akaramata n’umugabo we Matthew Hale niko kugwa mu maboko ye.

Uyu mugore Hayley uburwayi bwo mu mutwe butuma ubwenge bwe butakara,yataye ubwenge ubwo yari amaze gusezerana birangira aguye mu maboko y’umugabo we.

Uyu mubyeyi w’abana 2 yari amaze imyaka 10 yifuza gukora ubukwe na Mathew nyuma yo kurambirwa guteshwa umutwe n’abagabo.

Nubwo Madamu Hayley yari amaze kugera ku nzozi ze mu bukwe bwaberaga ahitwa Caerphilly muri Wales muri 2018,yataye ubwenge agiye kwitura hasi umugabo we Mathew ahita amufata mu maboko.

Yamaze iminota 2 yataye ubwenge ariko yaje kugarura ubwenge afungura amaso ahita ahagurutswa n’umugabo we.