Print

Myugariro wa Tottenham yavuye mu kibuga umukino utarangiye ajya mu bwiherero Mourinho amusangayo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2020 Yasuwe: 3877

Ubwo Chelsea yari ifite igitego 1-0 cyari cyatsinzwe na Timo Werner,myugariro Eric Dier yasohotse mu kibuga nk’usimbuwe ajya mu bwiherero bitunguranye hanyuma amashusho agaragaza umutoza we Jose Mourinho amukurikiye.

Uyu mukinnyi yasohotse mu kibuga ku munota wa 75 ajya mu bwiherero benshi bagira ngo arasimbuwe nyamara babona umutoza Mourinho aramukurikiye.

Tottenham yaje kwishyura iki gitego yari yatsinzwe mu minota ya nyuma ibifashijwemo na Eric Lamela ndetse hahise hakurikiraho penaliti zayihiriye kuko yatsinze 5-4 za Chelsea.Mason Mount niwe wahushije penaliti ya Chelsea.

Nyuma y’umukino,Dier yabwiye Sky Sports ati “Mourinho yarakaye cyane ariko ntacyo nari kubikoraho.Kamere yari ihamagaye.

Numvise ko Chelsea yabonye amahirwe akomeye ubwo nari ndi mu bwiherero ariko Imana ishimwe ko batatsinze.Kuba twitwaye neza n’ibyishimo bikomeye.

Mourinho yabwiye Sky Sports ati “Dier yagombaga kugenda,nta yandi mahirwe yari ahari yagombaga kugenda.Ni ibisanzwe ku muntu kugira ikibazo mu mubiri ariko ntacyo wabikoraho.

Nagombaga kumushyiraho igitutu kugira ngo kugira ngo agaruke mu minota yari isigaye.N’urugero rwiza kuri buri wese.”

Avugana n’abandi banyamakuru,Mourinho yagize ati “Ikibazo nuko atari ukwihagarika.Kuba yasohotse mu kibuga ukwiriye kwibaza uko byari bimeze.Nari mbizi ariko namuhatirije kugaruka mu kibuga vuba na bwangu.”

Dier yasekeje benshi ubwo yahabwaga igihembo cy’umukinnyi mwiza yarangiza akagishyira hejuru y’ubwiherero yarangiza akandikaho ati “Umukinnyi w’umukino wa nyawe.”

Mourinho nawe yanditse kuri Instagram ati “Nishimiye abakinnyi banjye bose ariko uyu we [Dier] ni intangarugero.Iminota 180 mu masaha 48.”