Print

Frank Lampard yatukanye bikomeye na Jose Mourinho wamutoje igihe kinini

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2020 Yasuwe: 2158

Jose Mourinho na Frank Lampard baraye batukanye karahava nyuma y’aho rutahizamu Timo Werner yari amaze gutsindira Chelsea FC igitego.

Aba bagabo bombi bakoranye guhera muri 2004 umwe ari umutoza undi ari umukinnyi,bagaragaye bari muri pangara nguhangare yatangiye Chelsea ibonye igitego.

Amwe mu magambo yasubiwemo n’ibinyamakuru n’ayo Mourinho yabwiye Frank ko atagakwiye kuba ahagararanye nawe kandi yaratsinzwe ibitego 3-0 mu minota 27 na West bromo.

Mourinho yabwiye Frank ko ari gusakuza cyane ubwo umujinya wabo wari utangiye kuzamuka.Frank nawe yahise asubiza Jose Mourinho.

Si ubwa mbere Frank Lampard ashwanye n’abatoza bamurusha ubunararibonye mu kazi, kuko mu mwaka w’imikino ushize nabwo yashwanye na Jurgen Klopp.

Ubwo Mourinho yagirwaga umutoza muri 2004,yasanze Frank Lampard wari umukinnyi wayo aho yari mu rwambariro yambaye ubusa amubwira ko ari umukinnyi wa mbere ku isi.

Muri icyo gihe,aba bombi bakoranye neza ndetse koko uyu Lampard ntiyatenguha Mourinho amufasha kwitwara neza muri shampiyona 2 zikurikiranya barazitwara.

Ubushuti bw’aba bombi bwajemo agatotsi mu ijoro ryakeye ubwo bashwanaga bahanganye gusa Mourinho niwe watsinze iyi ntambara kuko yatsinze uyu mukino kuri penaliti 5-4 nyuma y’aho iminota 90 yarangiye ari 1-1.

Nyuma y’umukino,Mourinho yabwiye abanyamakuru ati “Kuri Frank,icy’ingenzi ni ibyiyumvo mufitiye kurusha amagambo twateranye.Niyumvamo ko murimo umwenda wa buri kimwe muri byose yampaye.

Yampaye buri kimwe ubwo yari umukinnyi wanjye kandi sinzabyibagirwa.Buri gihe ibyiyumvo byanjye bizahora ku kuntu hari byinshi mugomba kubera ukuntu yambereye umukinnyi mwiza,inshuti ndetse n’umunyamwuga.

Ibyo namubwiraga byari nk’igitekerezo cy’umutoza mukuru wagiraga inama umutoza ukiri muto ariko ufite ubuhanga ko abakinnyi baba badukeneye cyane iyo twatsinzwe.”

Iyo abakinnyi bari gutsinda ntitugomba kwiyicarira ku ntebe.Tugomba kuba hafi n’igihe bari gutsindwa ndetse n’umukino uheruka ubwo batsindwaga 3-0 nagiriye impuhwe Lampard kuko yari arakaye cyane ndetse yicaye mu ntebe acecetse.

Ku byerekeye ruhago ntacyo namwigisha.Azi ibyiza n’ibibi byayo kandi n’umutoza mwiza.N’igitekerezo.Guma ku muronho igihe ikipe iri gutsindwa kandi witurize igihe iri gutsinda.”

Uyu Frank Lampard we yagize ati “Twagiranye ibihe byiza turi ku murongo.Meranye neza na Jose kandi ndakeka nawe yabivuze.Natanze igitekerezo ku kuntu yavuganaga n’umusifuzi cyane kurusha uko yavuganaga n’abakinnyi be.N’uko byagenze.

Mfitiye icyubahiro cyinshi Jose ntitaye ku byabereye ku murongo w’abatoza.Byose byagenze neza umukino urangiye.Nta kizahinduka.”