Print

Paris:Urukiko rwategetse ko Kabuga Felicien yohererezwa urukiko rw’I Arusha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2020 Yasuwe: 1175

Uru rukiko rwategetse ko ashyikirizwa urukiko mpuzamahanga, nk’uko biri mu mwanzuro w’urukiko BBC yaboneye kopi.

Mu rukiko mu kwezi kwa gatanu Bwana Kabuga ibyaha aregwa yabyise "Ibinyoma".

Urukiko rusesa imanza rwatesheje agaciro zimwe mu mpamvu zatanzwe n’uruhande rwa Bwana Kabuga zirimo uburwayi.

Uruhande rwa Bwana Kabuga ntacyo ruratangaza ku mwanzuro w’uru rukiko.

Ruvuga ko kuba uyu uregwa ibyaha bya jenoside yarashakishijwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda mu myaka irenga 15 ishize, akwiriye guhabwa urwo rukiko.

Uru rukiko rwashimangiye ko inkiko zabanje zaragaragaje neza ko nta ngingo y’amategeko ibangamira kohereza Bwana Kabuga muri gereza y’urukiko rwa ONU i Arusha.

Umwanzuro w’urukiko ruri hejuru y’izindi mu Bufaransa nta handi ujuririrwa mu nkiko zaho.

Ubucamanza bw’Ubufaransa bufite igihe kigera ku kwezi ngo bwohereze uregwa mu rukiko rwa ONU.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Bwana Kabuga yavanywe aho yari afungiwe "kubera impamvu z’uburwayi" nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP.

Mu iburanisha ryo mu ntangiriro z’uku kwezi, umwunganizi we yabwiye urukiko ko Bwana Kabuga afite indwara imutera gutakaza ubushobozi bw’umubiri we n’ubwenge.

Yavuze ko bityo adakwiye "koherezwa ameze atyo muri kilometero 7,000" i Arusha muri Tanzania, aho yavuze ko atabona ubuvuzi bukwiriye.

Bamwe mu barokotse jenoside mu Rwanda bari bifuje ko Bwana Kabuga yakoherezwa kuburanira mu Rwanda. Icyifuzo ubu kitari mu birebwaho n’ubucamanza.

Mu bihe byashize, inkiko mu bihugu by’Ububiligi n’Ubufaransa zaburanishije bamwe mu bafatiwe muri ibi bihugu baregwa uruhare muri jenoside.

BBC


Comments

Nkuranga jean 30 September 2020

Naze aburanishwe kubyo yakoze kuko uburwayi ntabwo arimpamvu yakwitwaza kuko abo yishe nabo bari abantu di.! Ahubwo nibamuzane vuba