Print

Umugore yasinze bikabije akuramo imyenda avuza induru ko bamufashe ku ngufu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2020 Yasuwe: 7101

Uyu mukecuru wari wasinze bikabije yahohoteye umukozi wo mu kabari yarimo ubwo yamuteraga ibyo kurya yari yaguze ndetse akamubeshyera ko amaze kumufata ku ngufu.

Amakuru avuga ko uyu mukecuru yateje akavuyo ndetse yangiza ibintu bifite agaciro ka miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukozi wo mu kabari yatabawe n’amashusho yafashwe uyu mukecuru agitangira gusinda n’urugomo rwose yakoreye uyu musore amutuka ku ruhu.

Aya mashusho yagaragaje uyu mugore ufite abana 2 ari gukurura amabere ye avuza induru cyane ko afashwe ku ngufu nyamara nta byabaye.

Uyu musore abonye ko ibintu byakomeye,yahise afata telefoni ahamagara polisi ari nabwo uyu mugore yahise amukurura umupira akavuza induru ati “umfashe ku ngufu,umfashe ku ngufu.”

Madamu Ann yahise amenagura ibirahuri ndetse atera uyu musore ibyokurya muri iryo joro ryo kuwa 21 Nyakanga uru rugomo rwabereyemo.

Urukiko rwa Falkirk rwategetse uyu mugore kwishyura ibyo yangije n’impozamarira y’amapawundi 400 gusa umwunganira yavuze ko uyu mugore atazayabona kubera ko asanzwe abayeho nabi.

Zohaib Arshad wahohotewe yavuze ko iyi mpozamarira yaciriwe ari nke ndetse ko uru rukiko rwamurenganyije.

Uyu mugabo yagize ati “Abantu bavuze ko yagaragaye ari guseka mu rukiko kandi azi ibyo yakoze.Abantu nkaba babona amafaranga binyuze mu misoro yacu barangiza bakaduhohotera.Muri Islam gufata ku ngufu ni icyaha gikomeye cyane.

Uriya mugore ntacyo twamukoraho.Yakuyemo imyenda ye arangije ambeshyera ko namufashe ku ngufu.Iriya video yantabaye.Iyo ntayigira mba narafunzwe.Yakagombye kuba yaciwe impozamarira ihambaye ndetse akanafungwa.”


Comments

Jabo 1 October 2020

Iyi nkuru irashaje weeee!!! This hapenned in july 21. U’re not updated