Print

EU ntikozwa gukuriraho ibihano Minisitiri Ndirakobuca na Gen. Bizimana bo mu Burundi

Yanditwe na: Martin Munezero 30 September 2020 Yasuwe: 1492

Ibihano bahawe birimo kutemererwa kujya mu bihugu bigize uyu muryango no gufatirwa imitungo baba bafiteyo.

Aba bashyiriweho ibihano nyuma y’imvururu zaranze u Burundi mu 2015, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza indi manda nk’Umukuru w’Igihugu.

Hakurikiyeho ibikorwa by’ubwicanyi, ubushimusi, gufunga bitemewe, no guhonyora uburenganzira bw’abaturage batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abanyamakuru nk’uko EU ibyemeza.

Uyu muryango ubona ko aba babiri bari inyuma y’ibyo byose, ikaba ari yo mpamvu wabashyiriyeho ibihano. Uhamya ko ibi byaha byakomeje mu Burundi mbere na nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Gicurasi 2020.

Umuryango w’Abibumbye, uherutse gusohora raporo ivuga ko nta cyizere uyu muryango ufitiye ubutegetsi bushya bw’u Burundi bitewe n’uko nta bushake bwo guhana abakoze ibyaha mu 2015, ahubwo bakaba barahawe imyanya y’ubuyobozi ikomeye, imwe mu mpamvu EU igumushijeho ibi bihano.

Gusa ni kenshi leta y’u Burundi kuva ku bwa Pierre Nkurunziza yagiye ihakana ibyo imiryango mpuzamahanga iyishinja. Ibibazo by’umutekano muke no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yagiye isobanura ko bitakiriyo, cyane igihe yasabaga kwinjizwa mu muryango wa SADC n’igihe yashishikarizaga impunzi gutahuka.