Print

U Burundi bwavuze kubyo kwinjiza urubyiruko mu gisirikare ku ngufu

Yanditwe na: Martin Munezero 1 October 2020 Yasuwe: 1087

Amakuru avugwa ko mu Burundi, uru rubyiruko rudafite akazi rwaba rugiye kwinjizwa mu gisirikare, yatangajwe n’imbuga zirimo Inyankamugayo urubuga rwa Pesa Check ruvuga ko ari urw’ishyaka rya CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu kuri uyu wa 30 Nzeri 2020, yabihakanye igira iti:

Mu ibarura riheruka ry’urubyiruko rudafite akazi, u Burundi ntabwo bwari bugamije kurwinjiza mu gisirikare ku ngufu […] ahubwo rigamije iterambere ryarwo mu makoperative kugira ngo ruve mu bushomeri.

Hari andi makuru yavugaga ko rugiye kujyanwa kwiga mu mashuri y’imyuga. Ibyo nabyo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu n’Iterambere ry’Abaturage, Pierre Nkurikiye na we aherutse kubinyomoza, yemeza ko impamvu y’iri barura ari ukuruhuriza mu makoperative kugira ngo leta irutere inkunga yo kurufasha gutera imbere.