Print

Abantu 27 bakize COVID-19 mu Rwanda mu gihe abandi 3 bayanduye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 October 2020 Yasuwe: 1151

Abarwayi bashya bagaragaye:Kigali:1, Musanze: 1, Kirehe:1

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Misiri yasinyanye amazezerano n’u Burusiya azayibashisha guhabwa urukingo rwa COVID-19 rwiswe Sputnik-V muri gahunda y’iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi yo kuba mu b’imbere mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo.

Ku wa 11 Kanama nibwo u Burusiya bwatangaje ko bwavumbuye urukingo rwa Coronavirus, ndetse buvuga ko ku ikubitiro rugiye guhabwa abaganga n’abarimu mbere y’uko rugera ku baturage bose.

Uru rukingo rwiswe Sputnik-V rwakuruye impaka ku Isi, ibihugu byinshi birarwamagana ndetse n’imiryango yita ku buzima ivuga ko rutangiye gukoreshwa rutarakorerwa igenzura ryemewe ku buryo ubuziranenge bwarwo buba bwizewe koko 100%.

Rwakozwe n’Ikigo cy’Abarusiya cyitwa Gamaleya, ruhabwa izina rya Sputnik-V rishushanya ugutungurana na none Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zakoze mu 1957 ubwo zoherezaga icyogajuru cya mbere mu isanzure.

Amasezerano y’u Burusiya na Misiri agena ko ikigo gikora ibijyanye n’imiti cya Pharco aricyo kizahabwa uru rukingo aho ku ikubitiro 25% by’abaturage b’iki gihugu cyo mu Barabu aribo bazakingirwa.

Biteganyijwe ko u Burusiya buzaha Misiri inkingo zingana na “dose” miliyoni 25. U Burusiya bwaherekaga gutangaza ko buzaha Mexique “dose” miliyoni 32 z’uru rukingo, Brésil yo ihabwe milyoni 50, mu gihe u Buhinde, Uzbekistan na Nepal bizahabwa miliyoni 100.


Comments

orpa sephore 2 October 2020

Turashima Imana ko tugeze iki gihe tutarandura Corona virus