Print

MINISPORTS yemereye APR FC na AS Kigali gutangira imyitozo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2020 Yasuwe: 718

Mu rwandiko rwasinyweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier,rwemeza ko aya makipe yombi yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika yemerewe gutangira imyitozo.

Shema yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibaruwa FERWAFA yayandikiye kuwa 23 Nzeri 2020,iyisaba kwemerera aya makipe yombi gutangira imyitozo.

Yagize ati “Mbandikiye mbamenyesha ko MINISPORTS yahaye uruhushya ayo makipe yombi rwo gutangira imyitozo nyuma yo kubahiriza amabwiriza asabwa.”

Kuwa 28 Nzeri 2020, Minisiteri ya Siporo yamenyesheje amashyirahamwe y’imikino ko ashobora gutangira gusubukura amarushanwa n’imyitozo ku makipe, mu gihe ryamaze gutegura no kumenyesha MINISPORTS uburyo bwo kwirinda Covid-19 bwateguwe.

Mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko amashyirahamwe yose y’imikino yemerewe gusubukura imyitozo n’amarushanwa nyuma yo kwandikira MINISPORTS ribisaba rikabona kwemererwa.

Iri tangazo rigira riti “Tunejejwe no kubandikira tubamenyesha ko nyuma yo gusuzuma ingamba mwatugejejeho zizakurikizwa mu gihe cy’isubukurwa ry’imikino mu myitozo ndetse no mu marushanwa,hashingiwe ku ngamba zo kwirinda Covid-19,ibikorwa bya siporo byemerewe gusubukurwa guhera tariki ya 28 Nzeri 2020.

Ishyirahamwe ritegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitozo rirasabwa kubanza kubishyikiriza MINISPORTS ribisabira uburenganzira rikabanza kubuhabwa.”

MINISPORTS yavuze ko ingamba zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 zigomba kuzajya zikurikizwa igihe cyose amakipe agiye gukora imyitozo n’aho bayikorera kugira ngo ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bubungabungwe.

Ku wa Kabiri Tariki 29 Nzeri 2020, abakozi bose b’ikipe ya APR FC bapimwe icyorezo cya COVID-19 nyuma y’iri tangazo rya Minisiteri ya siporo rikomorera itangira ry’ibikorwa bya siporo mu gihugu hose ryasohotse kuwa Mbere Tariki 28 Nzeri.

Iki gikorwa cyabimburiye itangira ry’imyitozo y’ikipe y’ Ingabo z’Igihugu yitegura umwaka utaha w’imikino cyabereye ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe (Rwanda Military Hospital) saa tatu za mu gitondo, kikaba cyaritabiriwe n’ Abakinnyi 31, Abatoza 04 n’abandi bakozi bose bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Bivugwa ko n’ikipe ya AS Kigali irapimisha abakinnyi bayo n’abakozi bayo uyu munsi kugira ngo batangire imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino utaha.